Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Umusore w’ikinege mu muryango yarohamye mu Kivu arapfa   

  Yanditswe na Bahuwiyongera Sylvestre
 April 2016

 
 

Mu mudugudu wa Bahemba, akagari ka Kamanyenga, mu murenge wa Nkanka, mu karere ka Rusizi, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 18 y’amavuko wari ikinege mu muryango we, wapfuye ubwo yogeraga mu kivu akitse imirimo ya VUP yakoraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka Uwambaje Aimée Sandrine, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yemeje ko babwiwe ko uwo musore witwa Musabyimana Théophile arohamye mu kivu, bagerayo bagiye gutabara bagasanga yashizemo umwuka, umubiri we ugahita uboneka ukajyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

Yagize ati:“Urwo rupfu rwabayeho koko, uyu musore yari arimo akorana n’abandi umuhanda muri VUP, kuko yari yasimbuye se muri aka kazi ngo wumvaga afite intege nke, barangije akazi uyu musore ajyana n’abandi koga mu kivu, ari na ho yarohamiye ahita ahasiga ubuzima.

Rukaba ari urupfu rwatubabaje cyane, cyane cyane ko uyu mwana ari na we wenyine ababyeyi be bari bafite ari ikinege, kandi akaba yitangaga ku mirimo ye, akaba agiye twari tukimukeneye cyane.”

Mu butumwa yahaye abaturage, Uwambaje yabasabye kutibwira ko bakenetse ikiyaga cya kivu cyane ngo bumve ko bashobora koga nta myambaro yabugenewe bambaye, cyangwa ngo bagere kure bibwira ko nta kibazo, ahubwo ko bagomba kwitonda bakoga mu buryo butabavutsa ubuzima.

Yagize ati:“Iki kiyaga si ubwa mbere kidutwara abantu kuko n’umwaka ushize harohamye undi na we wari urimo yoga, uretse n’aboga hakaba hanagwamo bamwe mu baroba na bamwe bagenda mu mato bisanzwe.

Tukaba dusaba abaturage kutumva ko ari abahanga mu koga kuko baturiye ikiyaga, ahubwo bakajya bajyamo bakurikije amabwiriza bahabwa, cyane cyane ayo koga bambaye imyambaro yabugenewe, kogera hafi, uwumva atizeye neza ko azi koga bihagije akaba yavoma n’amazi akogera i musozi ariko ikivu ntigikomeze kudutwara abantu uruhongohongo gutya tubireba, kuko tutabuza abantu koga.”

Uyu musore ngo wari waranarangije amashuri yisumbuye, ubuyobozi bw’uyu murenge bwiyemeje gufata mu mugongo umuryano we buhereye ku kwishyura amafaranga y’isuzuma ryo kwa muganga, abaturanyi na bo bakaba bakanguriwe kuwuba hafi, muri ibi bihe bikomeye urimo byo gupfusha ikinege amanzaganya.

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.