Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Umusore bikekwa ko yari yasinze yagonzwe n’ikamyo arapfa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 3 months ago

 
 

Rukundo Eric, w’imyaka 22, wari ucumbitse mu kagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, yapfuye agonzwe n’igikamyo cya rukururana mu ma saa saba z’ijoro ryo ku wa Gatandatu mu mujyi wa Rusizi rwagati.

Bamwe mu bari bahari bavuga ko ashobora kuba yari yasinze kuko yasanganwe icupa ry’inzoga izwi nka siruduwili aho yagongewe.

Uwari amucumbikiye, Sibomana Idrissa, yabwiye Imvaho Nshya ko bamukanguye saa saba z’ijoro bamubwira ko uwo musore wabaga iwe yagonzwe n’ikamyo yari yikoreye sima iyivana i Bugarama iyijyanye i Kigali.

JPEG - 190.2 kb
Aho hashyizwe umucanga mu muhanda mu mujyi rwagati ni ho basanze umurambo we

Sibomana avuga ko ubwo nyakwigendera yahungaga moto na yo yari igiye kumugonga muri ayo masaha, yahise yinjira mu gice cy’inyuma cy’icyo gikamyo, kimuca hejuru umutwe urajanjagurika, urubavu na rwo rurashwanyagurika.

Inzego z’umutekano zahise zitabara zegeranya ibice byose by’umubiri we byari byatatanye umurambo uhita ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

Sibomana ati “Yabanaga na mukuru we wo kwa se wabo mu nzu yanjye ngo ahava mu ma saa tatu z’ijoro asiga mukuru we mu nzu amubwira kutazimya no kudakinga, ko ahita agaruka, mukuru we atubwira ko yakanguwe no kumva ko uwo murumuna we yapfuye, tukaba twitegura kumushyingura no gufata mu mugongo umubyeyi wamubuze, dore ko yagiraga nyina wenyine kandi ari we yari afite wenyine mu bana babiri gusa yabyaye.’’

Umukuru w’umudugudu wa Burunga, Kayiranga Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore yari amuziho gukora imirimo yo kwisuma muri uyu mujyi ngo yagezemo afite imyaka umunani gusa, akaba yanywaga n’inzoga cyane.

JPEG - 216.6 kb
Muri uwo muryango wa hagati muri iyi nzu ni ho nyakwigendera yari acumbitse.

Yasabye abaturage gufatanya bagatabara uwagize ibyago, asaba ariko abasore babana bonyine kujya babwirana aho bagiye kugira ngo nihagira n’ugira ikibazo bamenye aho bashakishiriza, cyangwa bakajya bataha kare, kuko nk’uyu wari watashye agasubira aho mugenzi we atazi yahuye n’ikibazo kugisobanura bikayoberana.

Yasabye kandi ko urubyiruko kwirinda, ubusinzi nubwo atemeza koko ko yari yasinze, ariko ngo kuba yasanganwe iyi suruduwire kandi yari asanzwe asinda, ngo byaba inzira yo kubyemeza.

Umushoferi w’iyi kamyo yahise atabwa muri yombi, ikamyo na yo iri mu maboko ya polisi sitasiyo ya Kamembe aho n’uyu mushoferi afungiye mu gihe iperereza rigikomeza ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’uru rupfu.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.