Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Umusaza yasanzwe mu murima yapfuye hakekwa amarozi   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 August 2016

 
 

Uzabakiriho Aphrodis w’imyaka 65 y’amavuko,wari utuye mu mudugudu wa Rusunyu,akagari ka Kangazi,mu murenge wa Nkanka,mu karere ka Rusizi yasanzwe mu murima we yapfuye mu ma saa yine z’igitondo zo kuri uyu wa kabiri.

Urupfu rwe rukaba rukomeje kuba amayobera,cyane cyane ko ngo atari anarwaye, abaturage bamwe bari gukeka amarozi bita imitego,abandi bagakeka ko yaba yanizwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka,Uwambaje Aimée Sandrine, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo musaza wari usanzwe akomeye, atagira uburwayi buzwi ataka, yagiye mu murima we kwahira ubwatsi bw’inka ari muzima.

JPEG - 174.1 kb
Ibiro by’umurenge wa Nkanka nyakwigendera yari atuyemo.

Hari n’abahamya ko babanje kumubona mu gitondo kuri santere y’ubucuruzi ya Rugabano muri uwo murenge mbere yo kujya muri uwo murima bakabona ari muzima,ariko ngo baje gutangazwa no kumva ko apfuye mu buryo budasobanutse.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko urupfu rwa Uzabakiriho rwamenyekanye ubwo umukecuru w’umuturanyi wa Nyakwigendera yari agiye mu bwiherero, yareba hepfo akabona umuntu aryamye yubitse inda, yareba neza agasanga ni umuturanyi we.

Ngo amweguye yasanze yashizemo umwuka kare, nta gikomere afite,nta n’ikindi yabonye cyaba cyagaragaje ko yishwe,umukecuru ahita atabaza umurambo we uhita ujyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gihundwe.

Mu gihe bamwe mu baturage bari batangiye kuvuga ko yaba yanizwe cyangwa yatezwe amarozi mu murima, gitifu Uwambaje yavuze ko abaganga ari bo bazemeza icyo yazize.

Yagize ati’’ Kugeza ubu ntawakwemeza icyo yazize tuzabibwirwa n’abaganga,cyane cyane ko nta n’igicurane yatakaga kandi yari asanzwe akomeye rwose, ariko icyo twabwira abaturage ni uko, muri iki gihe abantu basigaye bagendana indwara nyinshi batabizi,zaba iz’imitima, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi, bakabona umuntu akomeye na ho yarasheshwe n’indwara na we atabizi, yapfa bagatangira kuvuga ibindi bakeka.”

JPEG - 158.6 kb
Uwambaje Aimée Sandrine asaba abaturage kujya bisuzumisha indwara hakiri kare

Yongeyeho ati “Icyo twabasaba ni ukujya bajya kwisumisha kwa muganga,buri wese akamenya uko ahagaze,cyane cyane ko mituweli yabyoroheje.’’

Avuga ko abaturage batarasobanukirwa n’akamaro ko kwisuzumisha indwara,umuntu akaba azi ko azajya kwa muganga ari uko indwara yamukubise hasi,ariko ko bagiye kubakangurira kujya bisuzumisha buri gihe,cyane cyane ziriya zitandura,bakamenya uko bahagaze.

Iperereza riracyakomeje nubwo nyakwigendera arashyingurwa kuri uyu wa gatatu. Asize umugore n’abana bakuru.

 

Comments

 
 
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.