Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi:Umunyeshuri yarohamye mu Kivu arapfa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 August 2016

 
 

Umwana witwa Mugisha Gadi, wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo, mu karere ka Nyamasheke, akaba yari atuye mu kagari ka Burunga, mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, yitabye Imana mu mugoroba wo ku cyumweru arohamye mu kiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Ntivuguruzwa Gervais, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwana yari wajyanye n’abandi bana koga muri iki kiyaga hafi ya Hotel yitwa Emeraude iri kuri iki kiyaga.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko yagiye mu mazi atari amenyereye koga nta n’ibikoresho afite ahita arohama, akaba ngo yarohamye saa kumi n’igice z’umugoroba, abana bari kumwe bahita batabaza inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage baraza bashakisha umurambo we bahita bawubona.

JPEG - 142.9 kb
Iki gice cy’ikiyaga ni cyo uwo mwana yarohamiyemo ahita apfa (Foto Bahuwiyongera S)

Hari hashize iminsi kuri iki gice cy’ikiyaga ahitwa ku bagore abantu bari bakunze kogera haguye nanone abantu 2 barohamye, barimo n’umugabo wakomokaga mu karere ka Bugesera wari umwubatsi.

Muri metero nke uhavuye aho bita mu Rutabagire na ho harohamye umwana wogaga, iki gice cyo ku bagore kikaba cyari cyafunzwe kubera izi mpfu, ariko abana batangira kujya mu bindi bice boga rwihishwa, ari muri uru rwego uyu munyeshuri yarohamye.

Gitifu Ntivuguruzwa yagize ati:“Urupfu rw’uyu mwana rwatubabaje twese kuko yari umwana ukiri muto, wigaga mu mashuri yisumbuye, urumva ko ari igihombo ku muryango no ku gihugu cyose.

Ariko tugiye gukaza ingamba zo kurinda umwaro wose w’ikivu uri ku butaka bwa Kamembe, tunatange amatangazo dukangurire abantu bose ko bitemewe kujya kogera muri kiriya gice cy’ikiyaga, kuko baba batabizi.

Nta n’ibikoresho cyangwa ababizi babari iruhande ngo nibura nibarohama abo bandi bagerageze kubarohora, kuko aba bantu bose tumaze gutakaza mu gihe kitageze no ku mezi 2 baratubabaje cyane twese.”

Yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko aho uba ubona abenshi muri bo bashaka kujya mu kivu koga, anasaba abashaka kwiga koga ko bajya bajya kogera ahabugenewe mu mapisine, aho bigishwa n’ababizi hari n’ubwishingizi, ariko kwishora mu Kivu ngo ugiye koga wishora mu rupfu abantu babyirinda bakabirinda n’urubyaro rwabo.”

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.