Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Umugore yataye umwana we w’amezi ane mu musarani   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 May 2016

 
 

Mukashema Chantal w’imyaka 22, wo mu mudugudu wa Sanganiro,akagari ka Gakoni,mu murenge wa Muganza,mu karere ka Rusizi , akurikiranweho guta umwana w’amezi 4 yibyariye mu musarani.

Uyu mugore ufungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Bugarama yafashwe ku wa Gatatu amaze iminsi itatu amutayemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Muhirwa Philippe avuga ko uyu Mukashema Chantal, wibanaga iwabo mu kagari ka Gakoni, yaje guterwa inda n’umugabo wanamucyuriye aho iwabo igihe gito agahita amuta akigira mu murenge wa Nyakabuye.

Uyu muyobozi avuga ko Mukashema asobanura ko ubukene bukabije buterwa n’ubupfubyi no kwibana ari byo byamuteye guta umwana we mu musarani kubera kubura icyo amugaburira.

Yagize ati’’ Kugira ngo bimenyekane ko uyu mukobwa yataye umwana mu musarani ni uko abaturage n’umukuru w’umudugudu bakomeje kubona nta mwana afite bamubaza aho umwana ari undi akomeza kujijisha yanga kubabwiza ukuri nyuma bagahitamo kumujyana ku biro by’umurenge.”

JPEG - 230.7 kb
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Muhirwa Philippe

Nyuma yo kubazwa na polisi, uyu mukobwa yaje kwemera ko yataye uwo mwana mu musarani w’umuturanyi, ahita atabwa muri yombi ku wa gatatu.

Gitifu Muhirwa yakomeje agira ati” Abaturage n’ubuyobozi batangiye gucukura umusarani, bamurika n’amatoroshi bamubonamo,icyakora barangije bwije batamukuyemo, tukaba twategereje ubufasha bwa polisi igomba kuzana imashini kuri uyu wa kane tukayikoresha mu kumukuramo agashyingurwa.’’

Yasabye abantu kwirinda imigirire ishyira abandi mu rupfu nk’uko uyu Mukashema yabikoze yihekura, kuko hari ibihano bikaze biteganirizwa abameze batya.

Avuga ko iyo uyu mugore ageza ikibazo cye mu buyobozi bagombaga kumugira inama aho guhitamo kwihekura, yanasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku cyo bazi cyose cyahungabanya umutekano wabo.

Yagize ati’’ Birababaje kubona umuntu ata umwana yibyariye mu musarani bikamenyekana hashize iminsi itatu yose kandi aho hari ubuyobozi! Turasaba abaturage bose ko badakwiye gutinza amakuru,ikintu cyose kidasanzwe kibaye bakajya bihutira kukigaragaza.’’

Uyu murenge usanzwe uvugwamo abakobwa benshi babyarira iwabo. Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bikimara kuba bifuje ko abakobwa nk’aba bagomba kujya bakurikiranirwa hafi ku mirerere y’aba bana, hakanarebwa buri munsi ko babafite,kuko abana nk’aba baba bari mu kaga ko kugirirwa nabi igihe icyo ari cyo cyose.

 

Comments

  • Kavaga May 2016

    iryo shyano barihane rwose!!!


 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.