Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Umugore uvugwaho kuba indakoreka yafashwe ashaka kwiyahura   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 5 months ago

 
 

Nyirahabyarimana Alvéra w’imyaka 37, utuye mu mudugudu wa Murama, akagari ka Muhehwe, mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi yashatse kwiyahura yimanitse mu gitenge ariko abana be baramutabariza amanurwa atarashiramo umwuka ku Cyumweru.

Uyu mugore ufungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gashonga, kugeza ubu ntarasobanura impamvu yamuteye gushaka kwiyambura ubuzima, ariko abaturanyi be, ari abo bamutabaye, bavuga ko n’ubundi yari asanzwe adashobotse kuko yabujije amahwemo umugabo we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nyirangendahimana Mathilde, yavuze ko byabaye umugabo w’uwo mugore, Bambaza Edouard yagiye mu misa ya mbere kuri paruwasi ya Mushaka .

JPEG - 219.9 kb
Uwo mugore yari atuye mu murenge wa Rwimbogo

Ngo uyu mugore yamanitse igitenge ku biti by’igisenge abana bayoberwa ibyo ari byo, babona atangiye kurira, yinjizamo ijosi, bahita bavuza induru, abaturanyi basanga atarapfa bahita bamuvanamo bahuruza ubuyobozi.

Gitifu Nyirangendahimana ati “Abaturage bahise bahuruza abashinzwe umutekano, icyakora umugore ntiyasobanuye impamvu nyayo yatumye atekereza kwiyahura, anabanza kujijisha avuga ko icyo ari igitenge yari yanitse kuri icyo gisenge agiye kugikamura, akomeje kotswa igitutu yemera ko yari agiye kwiyahura, gusa ntiyavuga impamvu yari ibimuteye, tugakeka ko ayivugira kuri polisi.’’

Yongeyeho ko narekurwa ubuyobozi bumujyana ku kigo nderabuzima cya Mushaka kureba niba nta kindi kibazo afite, anagirwe n’inama.

Ati”Turanareba niba uko kubuza umugabo uburyo bisanzwe mu rugo rwe ari byo byabiteye n’impamvu abikora,niba ari n’inzoga zibimutera kuko na zo azinywa turebe ko twazimubuza ariko ntiyongere gutekereza kwiyambura ubuzima.’’

Uyu muyobozi yanasabye abaturage kureka ingeso yo gutekereza kwiyambura ubuzima kuko n’iyo umuntu yagirana ibibazo n’undi umuti atari ukwiyahura, yakwegera abayobozi akabibabwira, byananirana bikajya mu nzego zisumbuyeho ariko gushaka kwiyahura bakabireka.

Umugabo we yabwiye Imvaho Nshya ko akomeje kubunza imitima yibaza icyo azakora uyu mugore nagaruka mu rugo, kuko atinya ko yazongera kwiyahura ndetse akanabigeraho, agasaba ubuyobozi ko bwamuha umurongo w’uko abyitwaramo ngo ejo atazafungirwa ko yatumye umugore yiyahura kandi atazi ikibimutera.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.