Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Umugabo yapfuye urw’amayobera kumushyingura biba ihurizo   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 3 months ago

 
 

Boneza Lambert w’imyaka 50, wari utuye mu mudugudu wa Kankuba, akagari ka Mashesha, umurenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi, wari usanzwe ari umumotari, yasanzwe imbere y’uburiri bwe yapfuye, biteza urujijo ku buryo kumushyingura bikiri ihurizo.

Abaturage bavuga ko ubwo yapfaga ku wa Kabiri atari yakoze, kugeza mu ma saa yine yari ku rusisiro rw’ubucuruzi rwa Mashesha ntacyo ataka, avugana n’abantu barimo na gitifu w’akagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Niwemugeni Marie Claire, yabwiye Imvaho Nshya ko umugore wa nyakwigendera, Nyiransabimana Julienne yazindukiye mu mirimo asize umugabo agiye kwiyogoshesha i Mashesha.

Nyiransabimana ngo yaratashye saa sita asanga urugi rw’inzu rwegetseho, ageze ku rw’icyumba bararamo yumva rukingishije agasumari, asunitse cyane rurakinguka ahita agwa ku murambo w’umugabo we imbere y’igitanda.

Gitifu Niwemugeni ati’’ Umugore yahise yihuta ajya gutabaza ubuyobozi bw’akagari kuko bumwegereye, gitifu ahageze asanga koko Boneza yapfuye, bahita batabaza polisi n’abaturage, umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa ku bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma,uhita unagarurwa ubu uri mu rugo utegereje gushyingurwa.”

Gushyingura biracyari ihurizo

JPEG - 94.9 kb
Gitifu Niwemugeni yemeza ko kugeza ubu bataramenya uko bashyingura Boneza

Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa Boneza wagaruwe imuhira ariko ntushobore gushyingurwa kuko umugore n’umuhungu we na we w’umumotari wubatse ariko babana mu rugo, bahise batabwa muri yombi ngo bafashe mu iperereza, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyakabuye.

Niwemugeni avuga ko ntacyo bakeka cyamwishe, ahubwo ko bagitegereje icyo polisi ivuga ku isuzuma ryakorewe ku bitaro bya Mibilizi.

Icyakora ngo mu cyumweru gishize yigeze kurwara akeka ko afite malariya, ageze ku kigo nderabuzima cya Mashesha ntibagira indwara bamusangana, bamuha imiti isanzwe arataha.

Yagize ati’’ Twabuze icyo dukora n’icyo tureka ku byerekeranye n’ishyingurwa rye, kuko umugore we n’umuhungu we bakiri mu maboko ya polisi kandi gushyingura badahari kikaba ari ikibazo, tugiye gusaba polisi idufashe hamenyekane ukuri ku rupfu rwe, niba bariya bakomeje gufungwa turafatira icyemezo hamwe niba yashyingurwa badahari cyangwa ikindi cyakorwa kuko nanjye byanyobeye.’’

Gitifu Niwemugeni asaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo, umuntu akagira amakenga igihe asize undi mu rugo utari asanzwe ahasigara nta n’impamvu azi ibimuteye, cyane cyane ko urwo rugo nta muntu wundi n’umwe wari urusigayemo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.