Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi:Ubuyobozi buramagana utubari two mu ngo   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 May 2016

 
 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe ugize igice kinini cy’umujyi wa Rusizi mu karere ka Rusizi, buravuga ko budashobora kwihanganira abaturage bashinga utubari mu ngo batuyemo.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Ntivuguruzwa Gervais, yavuze ko iyi ngeso bayica ariko ikanga ikagaruka kandi ari ingeso mbi.

Avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu ashobora gufata inzu arimo n’umugore n’abana bane cyangwa batanu, n’abandi barengaho, akayihindura akabari aho abantu bashobora kuza kunywera inzagwa, n’ibindi bisindisha.

JPEG - 228.5 kb
Uru rugo rutuwemo kandi rukaba n’akabari (Foto Bahuwiyongera S)

Muri utu tubari two mu ngo bamwe baranywa bakageza mu masaha akuze cyane cyangwa bakanakesha ijoro bakirimo, babujije abana kuryama, basakuza kandi abenshi banavuga ibitubaka umuryango, akavuga ko iyi ari ingeso mbi cyane ikwiye gucika.

Yagize ati:“Ntidushobora gukomeza kwihanganira aba bose bahindura utubari amazu batuyemo, kuko uretse ko nta n’itegeko ryabyemera, aba bantu bateza umutekano muke kuko hari n’abashobora gusinda bakarwanira mu rugo rw’umuntu, we yise akabari ejo bakavuga ko barwaniye mu kabari, wajya kureba ugasanga barwaniye mu nzu twe twita iy’umuturage bikaba ikibazo.

Ikindi ni impungenge z’uburere bw’abana bakurira muri ubwo buzima, cyane cyane ab’abakobwa kuko ibyo baba babona aho biba bitabubaka bigatuma uburere bwabo buhatakarira, no kuba abana baraye mu nzu nk’iyo badashobora gusinzira kandi haba harimo ababyuka bajya mu mashuri, bikaba ibibazo bikomeye cyane ubuyobozi budashobora kujenjekera.”

Asaba abayobozi b’imidugudu yose n’utugari tugize uyu murenge guhangana n’iyi ngeso mbi, akabari kakaba ari akabari nyine kakagira n’amategeko akagenga, inzu irarwamo n’umuryango na yo ikagira uko irindirwa umutekano abayirimo bagasinzira neza batarara mu rusaku rw’abanywi b’inzoga, kenshi na kenshi baba banafite n’indaya aho hantu.

Yanagarutse kandi ku kibazo cy’isuku nke kuko usanga ubwiherero ingo nk’izi ziba zifite buba butaragenewe akabari, ugasanga zishobora gukurura indwara ziterwa n’umwanda nka kolera n’izindi.

Icyakora umwe mu bafite inzu yahinduwe akabari kandi abamo we n’umuryango we mu mudugudu wa Burunga, akagari ka Gihundwe muri uyu murenge, yavuze ko nta kindi afite akora, kandi akaba atareka gukora akabari muri iyi nzu kuko ari ko kamutunganye n’umuryango we.

Avuga kandi ko nta mafaranga afite ahagije yo kujya gukodesha inzu yo gukoreramo, n’ubwo nawe ubwe azi neza ko gucururiza mu rugo bibangamira ituze n’umutekano w’umuryango we.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.