Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Ubuke bw’abaforomo bwazambije imitangire ya serivisi   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 April 2016

 
 

Abagana ikigo nderabuzima cya Mashesha, mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi, barinubira ubuke bw’abaforomo butuma batinda guhabwa serivisi, ku buryo ngo hari ubwo umurwayi amara amasaha ageze kuri 7 atarabonana n’umuvura.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, aba baturage bagaragaje ko abaforomo bake bahari bagerageza kubaha serivisi nziza, ariko bakaba bake bigatuma birirwa kuri iki kigo nderabuzima, umuntu akaba yahicirwa n’inzara yiyongera ku burwayi, bikaba byanamuhuhura.

Uwimana Vestine utuye mu mudugudu wa Nyakivomero, mu kagari ka Mashesha, muri uyu murenge, avuga ko serivisi mbi bahabwa zishingiye ku mubare muto w’ababavura, kuko ngo biba bigaragara ko abarwayi ari benshi cyane ugereranyije n’umubare w’abagomba kubitaho.

Yagize ati:“Iki ni ikibazo gikomeye gikwiye kwigwaho, kuko hari nk’igihe umuforomo akugeraho ukabona yananiwe cyane ku buryo nawe umugirira impuhwe, kandi indwara zariyongereye.

JPEG - 193.8 kb
Kimwe mu bigo nderabyuzima byo muri Rusizi

Malariya yabaye nyinshi, inzoka zo mu nda nazo ziriyongera kubera amazi mabi, n’izindi ndwara zari zisanzwe ari nyinshi muri iki kibaya cya Bugarama, kongera abaforomo bikaba byadutabara.”

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Ndagijimana Gervais, avuga ko na bo bakomerewe n’iki kibazo, kuko ababagana biyongereye cyane kandi abaforomo ari bake, hakiyongeraho kuba bafite poste de santé 3 zose zikeneye abaforomo kandi na bo badahagije, kikaba ari ikibazo gikomeye cyane.

Yagize ati:“Dufite abaturage 42,774 bagomba kwitabwaho n’abaforomo bagera kuri 15 gusa kandi mu mategeko ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda na OMS umuforomo umwe yagombye kwita ku bantu batarenze 1000, urumva ko duhereye kuri ibyo twagombye kugira nibura abaforomo 40.

Ariko tubonye nibura abaforomo 20 hari icyakwiyongeraho n’umuforomo agakora akagera ubwo aruhuka, kuko no muri aba 15 si ko bose bakora buri munsi, hari abajya muri konji, abashobora kubyara, kurwara cyangwa izindi ngorane zishobora kubabuza kuza ku kazi, bikaba bituma twemera 100% ibivugwa n’abaturage, ariko ikibazo inzego zidukuriye zirakizi, dutegereje icyo zizakivugaho.”

Avuga ko muri aba hari n’abagomba kurara izamu, byose ugasanga bikomeye, akavuga ko bagerageza gukoresha abo bafite bagahora babihanganisha, kuko hari igihe bigaragara ko bananiwe cyane.

Yagize ati:“Niba umuforomo ashobora kugera ubwo yita ku barwayi 100 ku munsi kandi mu minsi ishize ataragezaga no kuri 40 nawe urumva ko hari igihe agera na we ubwe akananirwa cyane akaba yanatanga serivisi mbi kandi bitari ngombwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Niwemugeni Marie Claire, avuga ko na bo bagerageza gukorera ubuvugizi iki kibazo, n’ubwo magingo aya bagitegereje ahashobora kuva igisubizo.

 

Comments

 
 
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwohereje agagenzuzi gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bahawe akazi ko kubaka ibiro by’akagari k’Akagarama ntibishyurwe. Aba baturage bo mu (...)

Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.