Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Ubucucike bukabije mu ishuri rya Mashesha   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA
 August 2016

 
 

Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Mashesha ruri mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bafite impungenge z’ubucucike bukabije bw’abana babo, aho mu mashuri abanza abanyeshuri bagera kuri 85 mu cyumba cy’ishuri rimwe, mu yisumbuye bakagera kuri 75.

Umuyobozi wungirije wa Komite y’ababyeyi baharerera Banamwana Béatrice, avuga ko iki kibazo ababyeyi babuze uko bakigenza kuko kibababaza, akavuga ko bumva nta reme rifatika ry’uburezi abana babo bacyura mu gihe biga bangana gutya.

Yagize ati “Abana barenga 80 mu cyumba cy’ishuri ku zuba rimeze gutya, bacyura iki koko? Akarere kadufashe, natwe ababyeyi ubuyobozi bw’ishuri n’itorero ADEPR nyir’ikigo dushyireho akacu ariko abana bige bategura neza ejo hazaza atari ukurangiza umuhango gusa.’’

JPEG - 318.6 kb
Umwe mu bana asobanurira ababyeyi uburyo kwiga ari benshi bidashobora gutuma hari ikintu bafata ( Foto Bahuwiyongera S)

Umuyobozi w’iri shuri Ntagwabira Silas avuga ko ari ikibazo kubona umubare ungana gutya mu ishuri, akavuga ko n’ubuyobozi bibahangayikishije kuko bituma abarimu batigisha neza.

Ntagwabira yemeza ko imitsindire y’abanyeshuri bo ku kigo ayoboye iba iri hasi, agasaba akarere kwiga neza iki kibazo kakaba kabaha nibura ibyumba 2.

Yagize ati “Abana barakomeza kuza ari benshi kandi ntitwabasubizayo, ubu bucucike natwe buduteye impungenge kuko mu bihe nk’ibi by’izuba ryinshi utajyaho ngo uvuge ngo abana bariga neza babyigana, ari 85 mu cyumba cy’ishuri mu gihe bagombye kuba nibura hagati ya 40 na 45 kugira ngo bige neza, ubwo rero kurangiza porogaramu uko yateganijwe, umwana wese mwarimu akamugeraho neza, ntitwajyaho ngo tubeshye ko bikorwa neza. Badufashe na ho ubundi birakaze”.

Ushinzwe uburezi muri uyu murenge Musafiri Daniel avuga ko igiteye impungenge ubuyobozi bw’umurenge ariko ko akarere na ko kagaragaza ko nta bushobozi bwo kubyubaka gafite, bakaba bategereje umwaka utaha ko hari ikizakorwa.

Akarere kavuga ko uyu mwaka kazubaka ibyumba 18 gusa mu byumba birenga 300 bikenewe.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.