Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Polisi yaburijemo ishyingirwa ku ngufu ry’umwana w’umukobwa   

  Yanditswe na RNP
 July 2016

 
 

Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko (tutashatse kuvuga izina rye) yari agiye gushyingirwa ku ngufu kandi atari yujuje imyaka y’ubukure igenwa n’amategeko, ariko ntibyashoboka kuko uyu mugambi waje kuburizwamo n’abapolisi bakorera mu karere kavuzwe hejuru.

Ibi byabereye mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe mu minsi mike ishize, ubwo uyu mukobwa yatahuraga ko ababyeyi be bari mu biganiro n’umugabo ukomoka muri Kenya witwa Yusuf, ku buryo umugambi wabo wo kumwohereza muri iki gihugu kumumushyingira wari ugeze kure

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yagize ati:” Twamenye ko hari umuntu wafashe ifoto y’uyu mukobwa noneho ayoherereza Yusuf ndetse anamuha n’imyirondoro y’ababyeyi b’umukobwa na nimero za terefoni zabo.

Ubwo rero ibiganiro hagati y’ababyeyi b’umukobwa n’uriya mugabo byahise bitangira ku buryo yabemereye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 by’inkwano ndetse aranayaboherereza”.

Uyu mukobwa akimara kumenya iby’uyu mugambi, no kuba atarifuzaga gushyingirwa akiri muto ndetse no guteshwa ishuri yabibwiye abaturanyi babo; nabo babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ibanze.

CIP Theobard Kanamugire Yakomeje agira ati:” Twahise tugirana inama n’abo babyeyi, abaturanyi babo ndetse n’abaturage bo muri ako gace, tubasobanurira ko gushyingira umuntu utarageza imyaka y’ubukure nk’uko amategeko abiteganya ari icyaha.

Twanababwiye kandi ko ari ukutubahiriza uburenganzira bw’umwana nk’uko itegekonshinga ry’u Rwanda ribiteganya mu ngingo ya 28, aho ivuga ko Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Amategeko arebana n’ibyo gushyingira agaragaza ko imyaka yemewe ari 21. Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko ari icyaha iyo habayeho gushyingira umuntu ku ngufu kandi utagejeje ku myaka y’ubukure.

Ingingo ya 195 igira iti;” Umuntu wese ugira uruhare mu gushyingira umuntu utarageza ku myaka y’ubukure cyangwa ku gahato, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000)”.

Ababyeyi b’uriya mukobwa,abaturanyi ndetse n’abaturage bakaba baragiriwe inama yo kudashyingira abana babo mu gihe batarageza imyaka yagenwe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.