Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi-Nkombo: Abakirisitu gatolika bahawe paruwasi nyuma y’imyaka 40 bayisaba   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 August 2016

 
 

Umunezero ni wose mu bakirisitu gatulika bo ku kirwa cya Nkombo, mu karere ka Rusizi, nyuma yo guhabwa paruwasi bari bamaze imyaka irenga 40 bayisaba.

Iyi paruwasi bahawe yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II wabaye Papa, akaba ari na we mupapa wenyine wageze mu Rwanda.

Senateri Mushinzimana Appolinaire, wari witabiriye ibi birori yabasabye kubyaza umusaruro aya mahirwe yandi babonye agiye kujyana no kwegerezwa ibikorwa byinshi by’iterambere, bizakorwa na kiliziya gatulika muri uyu murenge.

Ishingwa ry’iyi paruwasi ya 18 mu zigize Diyoseze gatulika ya Cyangugu ryajyanye no gutaha amacumbi y’abapadiri yuzuye atwaye miliyoni zirenga 65 z’amafaranga y’u Rwanda, irahira rya padiri mukuru ugiye kuyiyobora, Placide Minirakiza, n’itangwa ry’ubusaseredoti ku mudiyakoni uvuka kuri iki kirwa Ngendahimana Aloys.

JPEG - 178.5 kb
Padiri Placide Manirakiza( uwa 3 iburyo) ni we wahawe kuyobora iyi paruwasi ya 18 muri iyi Diyoseze (Foto Bahuwiyongera S)

Iki ngo ni ikindi gikorwa gishimishije abatuye ikirwa cya Nkombo kibarirwamo abagatulika barenga 51% by’abagituye, nyuma y’amashanyarazi bahawe na Perezida Paul Kagame, amashuri meza n’ibindi, iyi ikaba yiyongereye mu bigiye kubakomezamo umuvuduko w’iterambere.

Nyaminani Innocent, uhagarariye abakirisitu b’iyi paruwasi nshya, yagize ati“Santarali ya Nkombo yashinzwe mu 1968, mu myaka ya 1972 dutangira gusaba paruwasi ndetse mu 1977 ubwo twasurwaga n’uwari Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo icyo gihe twabarizwagamo, Wensisilas Kalibushi atwemerera ubuvugizi, none ibonetse uyu munsi.

Turuhutse guhora twambuka ikivu buri munsi tujya kuri paruwasi ya Nkanka twabarizwagamo, dutanga amafaranga, dufite n’ubwoba bwo kurohama, tukaba turuhutse ubwigunge twahoragamo.

Yongeyeho ati“Uwashakaga kwaka penetensiya, guhesha abana amasakaramentu, kugisha inama padiri cyangwa gusenga byamusabaga kwambuka ikivu buri munsi ariko ubu turaruhutse, tugiye gushaka iterambere kuko icyari kiduhangayikishije gikemutse.”

Senateri Mushinzimana Appolinaire wari uhagarariye inzego za Leta muri uyu muhango, yabasabye kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye yiyongera ku yandi Leta yabahaye, barushaho kwiteza imbere, bagasenga banakora cyane, ku buryo uzahagera mu mezi make ari imbere azabona impinduka.

Musenyeri wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu, Bimenyimana Jean Damascène, yavuze ko asanga iki kirwa gikwiye ubukerarugendo busobanutse kandi bwinjiza amafaranga menshi, avuga ko agiye kubafasha hakarushaho kumenyekana, iterambere rya roho n’iry’umubiri bikiyongera.

Padiri mukuru wahawe iyi paruwasi Placide Manirakiza, yijeje impinduka zifatika mu iterambere mu minsi iri imbere, asaba abakirisitu ku muba hafi, bakarangwa n’ubufatanye muri byose.

Nk’uko byavuzwe na padiri mukuru wa paruwasi ya Nkanka iyi yabarirwagamo, Habimana Paulin, ngo iyi kiliziya ifite byinshi by’iterambere birimo amashuri yisumbuye, ikigo nderabuzima n’ibindi, hakaba hagiye kongerwa n’ibindi birimo n’inzu mberabyombi yakwinjiza amafaranga.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.