Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Ku myaka 56 yamenye gusoma no kwandika, arakebura abakiri mu bujiji   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 September 2016

 
 

Mbilizi Théoneste w’imyaka 56, utuye mu kagari ka Turambi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, akaba ari umucuruzi uciriritse ariko ubu wiyita umusirimu, kuko yabashije kurihira abana be kugera muri kaminuza, ndetse nawe akaba yasoje amasomo yo kwandika no gusoma.

Uyu mugabo avuga ko ibyo byose yakoraga ateza umuryango we imbere kutamenya gusoma no kwandika hari aho byagiye bimuzitira cyane, agasaba abiyita abasirimu ntibige gusoma no kwandika kureka kwihagararaho bakabyiga aho gukomeza kugendana ubujiji kandi Leta barabyoroheje.

Aganira n’Imvaho Nshya ubwo yari amaze guhabwa n’itorero Inkuru nziza, paruwasi ya Kamembe, impamyabushobozi mu gusoma, kwandika no kubara, akayihabwa hamwe n’umugore we w’imyaka 46, yavuze ko yishimye cyane kuko atuye umutwaro w’ubujiji wari umuremereye.

JPEG - 83.8 kb
Uyu mugabo yanze gusazana ubujiji yiga gusoma no kwandika (Foto Bahuwiyongera S).

Kuba afite umwana wiga kaminuza, mu cyaro ubundi kiba ari icyubahiro kidasanzwe yakongeraho n’ubucuruzi bikaba akarusho, ku buryo yagendaga abaturage bagenzi be bakamuha icyubahiro bibwira ko azi gusoma no kwandika, ariko uko bamenye ko atabizi bakarushaho kumusuzugura.

Guhora yiyorobeka mu bantu ngo arahisha ko atazi gusoma no kwandika byaramurambiye, bituma yiyemeza kuva ku izima arabyiga.

Yagize ati “Kumva ko mfite abiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza no kumva ko mfite udufaranga ncuruza byabanje kumpeza mu kwihagararaho, ngo hatazagira ubona njyanye n’umugore kwiga gusoma,kwandika no kubara akanseka kandi banyubahaga.

Najyaga nereka abantu ko mbizi, rimwe na rimwe ngatwara ikaramu ku mufuka w’ishati njijisha, ariko haba nk’inama bavuga ngo ninandike imyanzuro nkabura icyo nkora, batangira kuntahura, nkajya ngendana ipfunwe rikaze.

Ni bwo ntekereje ko gukomeza kwihagararaho ntaho bizangeza, kuri iyi myaka mpitamo kuza kwiga none ndanezerewe cyane, kuko noneho ntwarira ikaramu ku mufuka ukuri.”

Avuga ko yakoreshaga amasaha 4 buri gihe ajyanye kwiga n’umugore none babimenyeye rimwe, ubujiji bucitse iwabo.

Ati “Hari abo nzi muri uyu mujyi wa Rusizi no mu yindi mijyi, bamwe twagiye dukorana, bacyihagararaho ngo ni abasirimu cyangwa bafite abana biga za kaminuza, hakaba n’abavuga ko bakuze batabishobora, n’abavuga ko bagiye kwiga gusoma abana n’abagore babasuzugura.

Abo bose ndababwira ko bari mu bujiji kurushaho, kuko kuvuga ngo uri umusirimu utazi no gusoma ugeze aho icyapa kiri, utakwandika ibyavugiwe mu nama, utatorwa ngo uhagararire abandi, n’ibindi, ni ubujiji burenze ubwa mbere, bose bakaba bakwiye kwiga bakareka gukomeza kwihagararaho mu mafuti.”

Pasiteri Zirimabagabo Emmanuel, uyobora paruwasi ya Kamembe mu itorero Inkuru nziza, avuga ko imiryango ikinguye ku muntu wese ushaka kwiga gusoma no kwandika, ko nta kigero cy’imyaka cyangwa icy’ubukungu bireba, ko kwitwa umusirimu kwa mbere birangwa no kuva mu bujiji.

Umukozi ushinzwe amakoperative n’iterambere ry’ishoramari mu murenge wa Kamembe, Niyonzima Onesphore, avuga ko nta muntu wari ukwiye kwiyita umusirimu muri iki gihe agendana ubujiji, kuko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rugenderaho ushingiye ku bumenyi, cyane cyane gusoma no kwandika, utabizi wese akaba akwiye kubyiga hakiri kare.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.