Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi:Inka 483 za Girinka zagurishijwe rwihishwa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko nubwo gahunda ya Girinka yagiriye akamaro gakomeye abaturage, ikibangamiwe n’abagurisha izi nka rwihishwa, kandi ngo akenshi bigakorwa abazihawe bataritura.

Gahunda ya Girinka yafashije bamwe mu baturage kwikura mu bukene, bihaza mu mata no mu biribwa kubera gufumbira imirima, ariko ngo hari ababirengaho bakayikoma mu nkokora.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yavuze ko mu karere kose abamaze guhabwa inka za Girinka kuva iyi gahunda yatangira ari 5475.

JPEG - 85.6 kb
Inka zigenerwa abaturage ngo zibafashe kwiteza imbere (Foto Internet)

Muri izi nka harimo 3872 zaguzwe zigahabwa abaturage, izigera ku 1603 zikaba zaravutse kuri ziriya 3872 zikiturwa, gusa ngo ntibyagenze neza nk’uko byifuzwaga.

Yagize ati:“Hari abaturage n’abayobozi batitwaye neza muri iriya gahunda, kuko habarurwa inka 483 zagurishijwe n’abazihawe, muri abo abagera kuri 237 bakaba bari bataritura, abazigurishije bamaze kwitura bakaba bari 202.

Hari n’abandi bakoze ibyo twakwita sakirirego bakagurisha inyana bagombaga kwitura, aba bakaba ari abaturage 4, hakaba n’abandi baturage 40 bazigurishije bakimuka, bikatubana ikibazo gikomeye.”

Uretse aba bagurishije izi nka, uyu muyobozi avuga ko hari n’izindi zigera kuri 27 bivugwa ko zatanzwe mu manyanga, zigahabwa abatari bazikwiriye, ariko ngo ibi biracyatohozwa neza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga kandi ko hari abayobozi benshi bahagaritswe ku mirimo yabo bazira konona iyi gahunda, barimo ab’utugari, abashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu tugari n’abaganga b’amatungo mu mirenge.

Icyakora abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya kuri iyi gahunda, bagaya bagenzi babo bagurisha izi nka cyangwa bakazifata nabi, bakavuga ko bidakwiriye, kuko ngo ingeso yo kuzimya igicaniro ari mbi cyane.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara
Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, akagari ka Bugera, umurenge wa Remera, barasaba ubuyobozi kubakememurira ikibazo cy’imihingire y’igishanga cya Misarara, bavuga ko bari basanzwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.