Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi:Igiciro cy’ifu y’imyumbati cyazamutse ku kigero kidasanzwe   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 July 2016

 
 

Kuva umwaka ushize, imyumbati abaturage b’umurenge wa Bugarama bahingaga yafatwa n’indwara ya Kabore bakayikura imburagihe kugeza ubu, bavuga ko bategereje indi mbuto amaso agahera mu kirere.

Aba baturage bavuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyari cyayibijeie ariko amaso akaba ngo yaraheze mu kirere.Aba baturage n’abacuruzi b’ibikomoka ku myumbati bakaba bavuga ko ingaruka zo kubura iyi mbuto zatangiye kwigaragaza kuko ubu ngo ubugari burya umugabo bugasiba undi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya aba bahinzi bavuze ko RAB yabatengushye kuko yabijeje imbuto bakayibura, bagasabwa guhinga ibigori ngo uyu mwaka bazahinge imyumbati, ariko ngo bakaba nta cyizere bafite cyo kuyihinga kuko imbuto bagombaga gutubura n’ubu batarayibona.

JPEG - 268.9 kb
Abahinzi babuze imbuto nshya y’imyumbati nyuma y’uko iya mbere irwaye Kabore (Foto Bahuwiyongera S)

Bavuga ko ingaruka bamaze guhura nazo ari uko ifu y’imyumbati yabaga igura amafaranga 250 ikilo muri ibi bihe, ubu ari amafarnga 400, ndetse i Kamembe ho akaba ari amafaranga 500 no hejuru yayo, ibintu ngo bitigeze bibaho mbere.

Agoronome w’uyu murenge Ndorimana Clément, ahuza imvugo n’aba baturage, aho avuga ko kugeza ubu bikanga inzara yaterwa n’iri bura ry’imyumbati kandi abatuye uyu murenge, abarundi n’abanyekongo bose wasangaga aya mezi batangiye kwerekera mu masoko y’uyu murenge bashaka imyumbati n’ifu, ariko ubu n’ibigori bejeje ntibazi ko bazabihunika ngo bibamare inzara nk’iyo bamarwaga n’imyumbati.

Yagize ati:“Aya mezi twabaga tuyikura, tukayihunika, mu Ukuboza na Mutarama tukaba nta kibazo dufite, ariko ubu n’utwumbati tukiboneka ni utwahinzwe ku misozi tw’imbuto isanzwe itera cyane, mu gihe indi yahingwaga mu gishanga ahahingwaga igiterane cya hegitari 500, tuheza toni 20 kuri hegitari imwe, none kabore iducyuje umunyu n’indi mbuto nta cyizere cyo kuyibona.”

Avuga ko RAB yari yababwiye ko izabaha imbuto mu kwa 11 ntibayibona, ibabwira ko izayibaha mu kwa kabiri bagatubura hakaboneka izaterwa mu kwa cyenda na yo ntibayibona, kandi ikenewe na benshi cyane, bakaba barabuze icyo babwira abahinzi.

Umuybozi wa RAB mu Ntara y’Uburengerazuba Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko iki kigo kitatinze kubaha iyi mbuto kuko ngo iyo bayibaha mu kwa 2 yari guhura n’izuba n’ubundi ntiyere, akavuga ko mu kwa cyenda bazahabwa imbuto yo gutubura izahingwa n’abaturage bake bazayitubura, abahinzi bakazabona imbuto ihagije umwaka utaha, bagasabwa kwihangana.

Yagize ati:“Birumvikana ko ari ikibazo kandi koko kariya gace ari ikigega cy’akarere mu buhinzi bw’imyumbati, no kuzamuka kw’igiciro cy’ifu ntitwabihakana ariko ntitwavuga ko bizatuma bicwa n’inzara.

Ahubwo baba bahinga ibindi, imbuto yazamara gutuburwa umwaka utaha bakazongera kuyihinga ari benshi.”

Imbuto yarwaye kabore ni iyitwa Rwizihiza, bakaba bibaza uko ifu izaba ihagaze igihe indi myumbati ihagije izabonekera.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.