Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Batatu bakekwaho iterabwoba barashwe barapfa   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Polisi y’u Rwanda yarashe kandi yica abantu batatu bakekwagaho iterabwoba mu mugikorwa cyabereye mu murenge wa Bugarama, akarere ka Rusizi kuri uyu wa 19 Kanama 2016, mu ma saa cyenda n’igice za mugitondo.

Abapfuye bari mu itsinda ry’abakwekwaho iterabwoba batandatu barimo n’uw’igitsinagore umwe bose bashakishwaga na Polisi.

Abaguye muri icyo gikorwa ni Eric Mbarushimana, Hassan Nkwaya bakomoka mu karere ka kamonyi na Kicukiro na Mussa Bugingo, wapfuye ageze kwa muganga kubera ibikomere.

Abandi ni Shafi Cyiza akaba yakomeretse aravurirwa kwa muganga mbere y’uko akurukiranwa n’amategeko; Mugihe Latiffah Morina na Aboubakar Ngabonziza bo mu karere ka Kamonyi na Gasabo bafatiwe muri icyo gikorwa bafungiye kuri Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

Iki gikorwa cyakozwe ku ruhare rw’abaturage, bo bahaye amakuru Polisi ku itsinda ry’abantu batandatu, bari bamaze ibyumweru bibiri mu nzu bivugwa ko iberamo ibikorwa by’ubutagondwa.

Mu gikorwa cyo gufata abo bantu, bagaragaje imyitwarire irwanya abapolisi bagerageza gutoroka, nibwo batatu muri bo barashwe barapfa.

Iperereza rigaragaza ko bari mu bukangurambaga bw’ubutagondwa bugamije kwinjiza abantu mu mitwe y’iterabwoba. Bimwe mu bikoresho by’ubutagondwa birimo ibitabo, amajwi n’ibindi byafatiwe muri iyo nzu.

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda by’umwihariko abatuye akarere ka Rusizi umutekano usesuye inabakangurira gukomeza ubufatanye no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikumirwe.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira
Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira

Ntambabazi Emmanuel w’imyaka 57, wo mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, akurikiranweho guhohotera umugore we Nyiranzabahimana Espérance w’imyaka 30, akamurya (...)

Nyamasheke:  Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa
Nyamasheke: Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa

Imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda wa Nyamasheke-Karongi yari itwawe n’umushoferi witwa Nizeyimana Fabien w’imyaka 45 yagonze moto yari itwaye Veterineri w’ umurenge wa Karambi, Tuyizere Pontien, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.