Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi:Barishimira ko amasaha yo gufunga umupaka yongerewe   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 June 2016

 
 

Abanyarwanda n’abanyekongo bambukiranya umupaka wa Rusizi ya mbere bava cyangwa bajya mu Rwanda no muri Kongo mu mirimo inyuranye, barishimira ko imikorere yabo yiyongereye muri aya mezi atatu ashize amasaha yo kwambuka umupaka yongerewe.

Aba baturage bemeza ko aya masaha yongereweho bayabyaza umusaruro ufatika, bagasaba ko yagera kuri 24, nk’uko bimeze ku ruhande rwa Rubavu na Goma.

Hashize amezi 3 ayo masaha yongerewe ava kuri 12 agera kuri 16, aho abambukaga bagezaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubu bakaba bagera saa yine z’ijoro.

JPEG - 260.9 kb
Abambuka umupaka ntibakikanga amasaha (Foto Bahuwiyongera S).

Abanyarwanda n’abanyekongo baganiriye n’Imvaho Nshya, bakaba baragaragaje ibyishimo batewe n’uku kongerwa kw’amasaha kuko ngo bisigaye bituma bakora mu mutuzo, badashikagurika basiganwa n’amasaha nk’uko byari bimeze mu gihe bagezaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bavuga ko igihe umupaka wafungwaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku ruhande rwa Kongo, bahoraga bikanga kurara mu bihugu bitari ibyabo ku mpande zombi bagiye nko guhaha, kwiga cyangwa gutembera, ku buryo saa kumi n’imwe zageraga batangiraga kwirukanka batanarangije ibyo bakora, kugira ngo ku ruhande rwa Kongo batabafungiraho kuko mu Rwanda ho bakomeje gukora batafungaga.

Tugirumuremyi Aphrodis, usanzwe arangura inkweto i Bukavu azizana i Kamembe yagize ati:“Dushimira cyane abayobozi bacu ibyiza bahora badushakira, kuko cyari ikibazo gikomeye cyane, hari nk’igihe wagendaga bigasaba ko utinda i Bukavu, amasaha yakugereraho ukaba wanarara hafi y’ikiraro abanyekongo banze ko wambuka.Byatumaga dukora umutima utari hamwe, ariko ubu dukora dutuje rwose.”

Avuga ko nka bagenzi be bacuruza isambaza i Bukavu n’abarangura ibicuruzwa bazana mu Rwanda bageza na saa mbiri z’ijoro bakiri i Bukavu, abakora imirimo y’ubwubatsi hakabaho igihe bakora kugeza na saa tatu z’ijoro bigatuma ifaranga batahana ryiyongera.

Bavuga ko biyemeje kubyaza umusaruro aya mahirwe bakongera imikorere, amafaranga bakorera bakayongera.

Anni Mwamini w’i Bukavu na we yagize ati:“Mbere twarahombaga cyane, ariko ubu turakora bizinesi zacu neza tukava i Kigali saa cyenda z’amanywa tugataha i Bukavu nta kibazo, mu minsi ishize byadusabaga kurara Kamembe iyo isaha zatugeranaga.”

Icyo bose bahurizaho ni uko uyu mupaka na wo wagera ku rwego rwo gukora amasaha 24/24 nk’uko bimeze ku ruhande rwa Rubavu na Goma, ngo bayabyaza umusaruro ufatika.

Butera Yves ushinzwe itumanaho na serivisi zihabwa abaturage mu rwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, avuga ko u Rwanda rutigeze ruhagarara gukora kugera saa yine z’ijoro na mbere hose.

Ku cyifuzo cyo gukora amasaha 24/24, avuga ko na byo bizashoboka, hari ibikinozwa ngo n’iyo gahunda igerweho.

 

Comments

 
 
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara
Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, akagari ka Bugera, umurenge wa Remera, barasaba ubuyobozi kubakememurira ikibazo cy’imihingire y’igishanga cya Misarara, bavuga ko bari basanzwe (...)

Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.