Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Afungiwe kwicisha amashanyarazi umukobwa w’imyaka 48   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 April 2016

 
 

Nyandwi Etienne wo mu mudugudu wa Mukorazuba, mu kagari ka Tara,mu murenge wa Mururu, mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi ashinjwa kwica umukobwa w’imyaka 48 baturanye amuteze umuriro w’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Mururu, Habyarimana Déogratias yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mukobwa usanzwe acuruza imineke yari agiye kurangura ibitoki mu rugo rwa Nyandwi.

Habyarimana avuga ko uwo mugabo baturanye ari we wari wamuhamagaje ngo aze abimugurire. Ngo aho guca ku irembo yaciye munsi y’urugo kuko ku irembo hari hakinze anyuze ku kiraro cy’ingurube akandagira insinga z’amashanyarazi Nyandwi yari yarateze ahita apfa.

Uyu muyobozi yagize ati’’ Ayo mashanyarazi yari yaratezwe n’uyu Nyandwi Etienne; yari yarayakwije no mu rutoki hose, ku buryo byari bizwi n’abaturanyi bake cyane, uyu mugabo iyo ngo yajyaga kuryama yahitaga akwirakwiza izo nsinga mu rutoki no mu kiraro, ku buryo ngo no guca iruhande rw’ikiraro byonyine umuntu yari guhita afatwa n’ayo mashanyarazi.’’

JPEG - 124.2 kb
Umuriro w’amashanyarazi wari uteze mu kiraro no mu rutoki ni wo wamuhitanye

Nyandwi Etienne yahise atabwa muri yombi, afungirwa kuri sitation ya polisi ya Kamembe, uyu mukobwa na we umubiri we ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, nyuma gato uhita ushyingurwa.

Gitifu Habyarimana yavuze ko ibyo uwo mugabo yakoze bitemewe na gato, kandi ko kurindisha amashanyarazi imirima,ibiraro by’amatungo cyangwa ibipangu by’inzu bihanirwa n’amategeko.

Yasabye abaturage gushaka ubundi buryo bwo kurinda umutekano wabo,hakoreshejwe amarondo cyangwa abazamu ariko hadakoreshejwe amashanyarazi.

Umurenge wa Mururu umaze iminsi uvugwamo ikibazo cy’abajura b’amatungo cyane, bikaba bikekwa ko hashobora kuba hari n’abandi bafashe ubu buryo bwo kwirinda hakoreshejwe amashanyarazi.

Nyakwigendera wari ukiri ingaragu asize nyina babanaga na we wari ushaje cyane.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.