Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Abaturage bataye muri yombi ufatwa nk’umukuru w’abajura   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 March 2016

 
 

Abaturage batuye mu mujyi wa Rusizi, abahagenda n’abahakorera ibikorwa bitandukanye, barishimira ko ubujura bwari bwarahayogoje bushobora kugabanuka, kuko umujura wafatwaga nk’ukuriye abandi yatawe muri yombi.

Itabwa muri yombi ry’umusore witwa Niyibizi Théogène, abaturage bemeza ko yari yarabazengereje abiba, rije rikurikira umukwabu uherutse gufatirwamo inzererezi 25, ziganjemo abajura.

Niyibizi uvuga ko afite imyaka 25 y’amavuko, asanzwe azwi na benshi mu bujura muri uyu mujyi, kuko ari umujura ukomeye, ndetse bivugwa ko yaba afite n’ikipe y’abajura benshi ayoboye, biba mu mujyi ku manywa y’ihangu na nijoro.

JPEG - 271.5 kb
Niyibizi yafatiwe ku muryango w’inzu ashinjwa kwibamo (Foto Bahuwiyongera S)

Kubw’amahirwe make, uyu musore yatawe muri yombi n’abaturage, nyuma yo kwiba mu nzu itunganyirizwamo amafoto muri uyu mujyi, yajya gucika agasanga bamutangatanze.

Ambazamariya Ernestine, ukorera muri iyo nzu ikorerwamo akazi ko gufotora, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore yabibye umugono kubera abantu benshi bakorera muri iyi nzu, araza aterura bimwe mu byarimo, afatwa atararenga umutaru.

Yagize ati:“Aba bajura barakabije rwose kuko n’ejobundi bibye umusaza mubatesheje bavuga ko najye bazanyereka, none dore baje kunyiba kandi barazwi, ariko bameze nk’abadakorwaho.”
Nambajimana Jean Bosco, usanzwe acururiza aho bita muri Matewusi, yemeza ko abajura bo muri uyu mujyi bafite ishyirahamwe bakoreramo riyoborwa n’uyu musore wafashwe, agasaba ko uwafashwe yajya ahanwa bikomeye, kuko kubafata bagahita barekurwa bitiza umurindi ubujura.

Yagize ati:“Aba bajura bafite ikintu kimeze nk’ishyirahamwe bakoreramo kandi turabazi rwos,e ariko kuko tubageza kuri Polisi bagahita barekurwa ahubwo bakatwigambaho, tumeze nk’ababaretse.

Nubwo bari babaye nk’abagabanyuka kuko amakamyo bihishagamo yari yakuwe mu mujyi rwagati ku manywa, ariko n’ubundi batwiba mu mangazini ku manywa y’ihangu, twayobewe icyo twakora.”

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Niyibizi yavuze ko amaze igihe kirekire yiba muri uyu mujyi, akaba yaranabifatiwemo ajyanwa ku kirwa cya Iwawa umwaka ushize yiga imyuga ariko ngo ntiyashoboye kubyaza umusaruro ibyo yize bituma yongera kwisanga imibereho ye ishingiye ku bujura.

Yagize ati:“Naje niyemeje kureka ubujura, ariko ibyo bari batwijeje tuva Iwawa akarere ka Rusizi nta na kimwe kaduhaye nk’abandi, nta gikoresho na kimwe twabonye, kandi nari nize ububaji nje gukora nkava mu bujura, ariko nabuze ikindi nkora kandi sinakwicwa n’inzara abafite amafaranga bakomeza ku ntambukaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko abenshi muri aba bajura bazwi, bakaba bariyemeje kubahashya, abafashwe bakajyanwa kwiga ibibafitiye akamaro.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.