Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi:Abaturage bagiye gukoma mu nkokora iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 July 2016

 
 

Mu gihe biteganijwe ko guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka mu mujyi wa Rusizi hazubakwa imihanda myinshi ya kaburimbo, haravugwa imbogamizi zishobora kwitambika muri iki gikorwa cyangwa zikagikerereza.

Imihanda izubakwa irimo 4 yo mu mujyi rwagati aho bakunze kwita muri Cité, hakaba n’undi uzava nanone mu mujyi rwagati unyura ku biro by’aka karere werekeza ku muhanda munini wa kaburimbo Rusizi- Bugarama, uciye ahari Gereza nkuru ya Rusizi.

Amakuru Imvaho Nshya yabwiwe na bamwe mu batuye aho muri Cité iyi mihanda izaca ariko badashaka ko amazina yabo atangazwa, avuga ko badashobora kwemera ko iyi mihanda yubakwa batishyuwe.

Aba baturage bavuga ubuyobozi bukwiye gukemura ibibazo byose abatuye aho iyo mihanda izaca bafite, ngo niba hari abimurwa bimurwe, usenyewe urupangu yishyurwe, bityo iyi mihanda itangire byose byarangiye.

JPEG - 163.7 kb
Ba nyiri aya mazu ntibakozwa ibyo gukodesherezwa inzu ngo bazubakirwe nyuma (Foto Bahuwiyongera S)

Nyamara akarere ko kavuga ko aya mafaranga ntayo gafite,ariko ngo abaturage bemeye ko buri wese azigomwa kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.

Umwe muri aba baturage yagize ati:“Batubwiye ko uwo umuhanda uzagongera inzu bazaba bamukodeshereje akazubakirwa nyuma, ariko twe ibyo ntitubishaka, kuko kuva mu nzu yawe ngo bagiye kudukodeshereza twumva atari byo.

Nibatwimure bigire inzira, cyangwa bashake ikindi badukorera kuko aha ari kuri gakondo, ariko kubaka umuhanda ntacyo baratubwira byo turumva tutabyemera.”

Umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéc, we avuga ko bagiranye inama n’aba baturage bakomeje kwifuza kuva kera ko bakeneye imihanda ijyanye n’icyerekezo cy’umujyi, bakumvikana ko ufite urupangu azigomwa umuhanda warusenya bakazamwubakira urundi umuhanda umaze kuhaca, uwo inzu igonzwe akazaba ashakiwe aho aba. akazimurwa nyuma mu mezi nibura 6 ubushobozi bubonetse.

Yakomeje ashimangira ko abaturage babyemeye, ariko nyuma ngo barumva amagambo agenda akwira ko aba baturage bisubiyeho.

Ati:“Ibi byo kwisubiraho ni byo bidindiza iterambere kandi intego y’akarere kacu ari ubufatanye mu iterambere.

Ubwo se icyo gihe bwa bufatanye bwaba buri he? Nibakomeza umugaga tuzaba tubiretse tubanze twumvikane na bo kuko tutagomba kubahutaza, ariko kandi bamenye ko bazaba bihemukira.”

Ibi byatumye bamwe bibaza niba iyi mihanda izubakwa cyangwa izasubikwa, ariko hakaba n’amakuru avuga ko abagomba gukora iyi mihanda bamaze gutsindira isoko, ndetse ngo amasezerano yanashyizweho umukono, yemwe ngo n’amafaranga yo kubikora ahari.

Biteganijwe ko iyi mihanda yose izubakwa izatwara akayabo ka miliyoni 440.000 z’amafaranga y’u Rwanda, ayo kwimura aba baturage atarimo, ikazaba yuzuye mu gihe kitarenze umwaka umwe uhereye igihe izaba yatangiriye.

 

Comments

 
 
Nyamasheke: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akurikiranweho amafaranga ibihumbi 2
Nyamasheke: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akurikiranweho amafaranga ibihumbi 2

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro,mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kanjongo akurikiranweho amafaranga 2400 yahawe n’abaturage (...)

Abagore  b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge  buri mwaka
Abagore b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge buri mwaka

Abagore bo mu murenge wa Murama, mu kagari ka Rurenge bishimira ko bahuje imbaraga ubu bakaba bagurirana ibitenge buri mwaka, kandi bakaba bafashanya binyuze mu itsinda bishyiriyeho ryo kubitsa (...)

Nyamasheke: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri ihungabanya abana b’abakobwa icyenda
Nyamasheke: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri ihungabanya abana b’abakobwa icyenda

Inkuba yakubise ku kigo cy’ishuri cya TTC mwezi giherereye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke ihungabanya abana b’abakobwa icyenda n’umugabo ukora hafi y’iryo shuri bajyanwa mu bitaro. (...)

Rubavu: Imicungire y’umutungo w’ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru irakemangwa
Rubavu: Imicungire y’umutungo w’ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru irakemangwa

Abasaza n’abakecuru 209 bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bahoze bafashwa muri gahunda ya VUP, barasaba ko bahabwa inyungu z’umusaruro w’ishyirahamwe bari barashinze, ryitwa Baturebereho. (...)

Abaturage b’i Kayonza batejeje neza baremewe na bagenzi babo toni 2,8 z’ibigori
Abaturage b’i Kayonza batejeje neza baremewe na bagenzi babo toni 2,8 z’ibigori

Abaturage bo mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza baremeye bagenzi babo batabashije kweza, babaha toni 2 n’ibiro 800 byo kubafasha muri iki gihe. Ubuyobozi bw’akarere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.