Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Abanyeshuri bigaga mudasobwa mu magambo gusa bose bagiye kuzihabwa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 September 2016

 
 

Nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana yagiriye mu karere ka Rusizi, agasanga hari ibigo by’amashuri bitaragezwaho mudasobwa, ubu abashinzwe gukwirakwiza mudasobwa zikorerwa mu Rwanda barizeza ko mu gihe gito abiga mu mashuri yisumbuye bose bazaba bagejejweho mudasobwa.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Niyodusenga Emmanuel, ushinzwe ubucuruzi muri Africa Smart Investment Distribution( ASI-D) (ishinzwe gukwirakwiza mudasobwa zikorerwa mu Rwanda), yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba hari abana biga mu yisumbuye bataragerwaho na mudasobwa.

Yagaragaje ko mudasobwa zikorerwa mu Rwanda zatangiye kujya ku isoko, zikaba zaratangiye no gutangwa mu bigo bya Leta na za kaminuza, akizeza ko bagiye kumanuka no muri Rusizi zikahagera, abana bakaziga bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Yagize ati “Tumaze imyaka 2 dukorera mu Rwanda, twazitanze muri za kaminuza n’ibigo bya Leta, n’andi mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu mujyi wa Kigali, gahunda iriho ikaba ari uko tugiye kuzitanga guhera mu mashuri abanza yo mu gihugu hose, kugira ngo buri mwana wese azabashe kugerwaho na mudasobwa nk’uko na Minisitiri ubifite mu nshingano yabyifuje.”

JPEG - 172.7 kb
Abashinzwe gukwirakwiza mudasobwa zakorewe mu Rwanda bizeza ko buri munyeshuri azatunga iye (Foto Bahuwiyongera S)

Avuga ko mudasobwa zikorerwa mu Rwanda ziramba kandi zifite ubuziranenge bwizewe kuko zagenzuwe bihagije n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), zikaba zinahendutse kandi abana bakoroherezwa kuzibona ku buryo iki kibazo kizakemuka.

Yagize ati “Twaje muri Rusizi kugira ngo tuganire n’abayobozi b’ibigo by’amashuri twumve ibibazo byabo, turebe uko zatangira kubageraho mu buryo butabavunye bitewe n’umubare w’izo bazaba bakeneye,kuko mu nteganyanyigisho nshya harimo ko abana bagomba no kwiga ikoranabuhanga kandi atari mu magambo gusa.

Akaba ari yo mpamvu umwana wese agomba kuyibona aho ashobora no kwishyura amafaranga 500 ku munsi cyangwa 12,400 mu kwezi, akayihabwa kuko igura amafaranga 219.000, ababyeyi bakaba basabwa kubyitegura.

Avuga ko nk’abana b’imfubyi cyangwa bafite imiryango ikennye cyane bazakorerwa ubuvugizi bagafashwa kuzibona, intego ikaba ari uko mu myaka iri imbere umwana wese wiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye azaba ashobora kugerwaho na mudasobwa.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye y’icyaro baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko iyi gahunda yaba ari nziza cyane nubwo ivunanye ku bana baturuka mu miryango ikennye cyane, bakavuga ariko ko kuyihabwa ukayishyura buhoro buhoro biruta kwiga ikoranabuhanga mu magambo gusa.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.