2017-07-28 06:05:39 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho kwiba imirindankuba ku mapoto y’amashanyarazi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-06 14:52:23

 
Share on:
 
Yasuwe:94
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umugabo w’imyaka 29 utuye mu kagari ka Jurwe, mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi akurikiranweho kwiba insinga z’imirindankuba zishyirwa ku mapoto y’amashanyarazi.

Uyu mugabo afunganwe n’undi ukekwaho ko ari we bazigurishaho, ngo usanzwe arangura ibyuma bishaje mu mujyi wa Rusizi.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Mururu uyu mugabo yafatiwemo, Iyakaremye Jean Pierre, ngo hari hamaze iminsi hari ikibazo cy’ibura ry’izi nsinga z’imirindankuba, cyane cyane mu mirenge ya Kamembe na Mururu muri uyu mujyi wa Rusizi. Ubwo irondo ryari mu kazi karyo nijoro ni bwo ryafashe uyu mugabo afite izi nsiga ahita avuga uko basanzwe baziba.

Yagize ati “Cyari ikibazo gikomeye cyane cy’iyibwa z’izi nsinga z’imirindankuba zinjira mu butaka ku mapoto y’amashanyarazi kugira ngo inkuba itaba yayakubita, bakaba bazibaga kuri aya matara yo ku mihanda bakongera bagasiba ku buryo utamenya ko zacukuwe, aho bimenyekaniye hafatwa ingamba zo guhiga aba bagizi ba nabi, ari bwo uriya musore yazifatanwaga afashwe n’irondo, ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano.”

JPEG - 344.2 kb
Aya mapoto y’amashanyarazi yo mu murenge wa Mururu ni amwe mu yibasiwe n’abajura biba insinga z’imirindankuba

Yakomeje agira ati “Muri uko gufatwa yadutangarije abandi bakorana barimo n’undi wo mu kagari ka Gahinga muri uyu murenge, bakazigurisha mu mujyi wa Rusizi n’umugabo witwa Eric usanzwe arangura ibyuma bishaje akajya ku bigurisha muri Uganda.

Icyakora izi nsinga zo ngo zijyanwa muri Kongo, aho ikilo kimwe bakigurisha amafaranga 3000 y’amanyarwanda kandi poto imwe ikaba ibaho insinga zitari munsi y’ibilo 2.

Bakaba barengera cyane kuko kwiba no kwangiza ibikorwa remezo nka biriya ari ingeso mbi cyane ikwiye kurwanywa igacika mu gihe gahunda y’igihugu ari ukurinda ibyagezweho.”

Abaturage bo mu mirenge ya Mururu na Kamembe irimo gushyirirwamo amapoto mashya y’amashanyarazi ku mihanda, bavuze ko badashobora gukomeza kwihanganira ababasubiza mu kizima kandi bari babonye amashanyarazi ku mihanda agomba gutuma bongera amasaha y’akazi.

Umwe muri bo yagize ati “Ntidushobora kwihanganira abajura nk’aba n’ababagurira ibyo bibye badusubiza mu icuraburindi ry’ikizima mu gihe ubuyobozi bushaka ko tubyaza umusaruro aya mashanyarazi dukora amasaha menshi kuko tutaba tugitinya kwamburwa nijoro dutaha.

Aba bagizi ba nabi bakanirwe urubakwiye binabere isomo n’abandi bashaka kwangiza ibikorwa remezo byagezweho kugira ngo dukomeze dutere imbere tudahora mu gusana ibyangijwe n’abo bashaka inyungu zabo bwite bazikuye mu bugizi bwa nabi nk’ubu.”

Gitifu w’uyu murenge wa Mururu Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya ko bahise bakoresha abaturage inama babasaba kurinda ibyagezweho, bashima imikorere y’irondo, banasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bagizi ba nabi nk’aba, bagakorana n’inzego z’umutekano bakabatahura bagakanirwa urubakwiye.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE