Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi:Ababyarira ku kigo nderabuzima cya Mashesha baratabarizwa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 April 2016

 
 

Ikibazo cy’aho ababyeyi babyarira(maternite) mu kigo nderabuzima cya Mashesha giherereye mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi, gihangayikishije ababyeyi bahabyarira, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima n’ubw’uyu murenge bose bakavuga ko hatagize igikorwa vuba ingaruka zaba nyinshi.

Iki kibazo ngo cyaturutse ku buryo inzu yabyarirwagamo mbere yari yubatse kuko yari imaze imyaka igera kuri 53 yose kandi yari isanzwe itanubatse neza, umutingito wa 2008 ukaba wari warayishegeshe, ikaba yashoboraga kugwira abayirimo umwanya uwo ari wo wose, ubuyobozi bukaba bwarafashe icyemezo cyo kuyifunga kugira ngo birinde impanuka.

Muri iki kigo nderabuzima ngo hashoboraga kwakirirwa ababyeyi bagera kuri 50 baje kubyara, ariko ubu bafashe utwumba duto dufunganye aba ari ho babyariza, ku buryo ngo kubona umwuka uhagije ari ingorabahizi.

JPEG - 188.3 kb
Uyu aryamanye n’umurwaza we n’umwana yabyaye (Foto Bahuwiyongera S)

Ibi bibazo bitandukanye ngo bituma nk’umubyeyi washoboraga kuhamara icyumweru kugira ngo yitabweho neza, amara iminsi itarenze 2 agataha atanakize neza kugira ngo babone aho abandi babyarira.

Imanishimwe Denyse, Imvaho Nshya yasanze amaze amasaha 5 abyaye, yagize ati:“N’ubu ndumva nta mwuka mfite kuko nabyariye ahafunganye, undwaje turyamanye ku gitanda kimwe n’umwana ku buryo guhumeka ari ikibazo kuri twese, kandi kano kumba turimo reba uko kameze.

Umaze kubyara ntabona aho aruhukira heza, kujya mu bwiherero ni ugukora urugendo kandi urabona uko meze, mbese dukeneye gutabarwa.”

Si ababyara bahangayitse gusa, n’abababyaza bafite ikibazo.Uwera Jacqueline yagize ati:“Kubera ko twamenyereye gukorera ahisanzuye kubyariza ahantu nk’aha byaradutonze cyane, kuko kwegeranya ababyeyi gutya bishobora gutera indwara haba mu bana cyangwa mu babyeyi.Ntaho tubona dushyira ibikoresho na byo turabigerekeranya, n’izindi ngorane, mbese birakomeye cyane.”

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Ndagijimana Gervais, avuga ko ubuzima ababyeyi bahabyarira barimo buteye impungenge, kuko hari n’igihe babashyira ku gitanda kimwe ari 2 cyangwa 3 n’impinja zabo, bakaba basanga ari ngombwa ko bubakirwa kugira ngo batabare ababyeyi.

Yagize ati:“Ikibazo twakigejeje ku nzego zose bireba zirimo itorero ADEPR rikireberera, Akarere na ko karagisuzuma kagikorera inyandiko itabaza MINISANTE, dutegereje ikizakorwa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Niwemugeni Marie Claire, na we aragaragaza impungenge afitiye aba babyeyi, akavuga ko ikibazo kizwi, bityo bagiye gukomeza ubuvugizi.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.