Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rulindo: Uwishe umukobwa we w’ikinege yakatiwe gufungwa burundu   

  Yanditswe na BASANDA NS OSWALD
 April 2016

 
 

Ntamunoza Jean de Dieu, ufite imyaka 51, yakatiwe gufungwa burundu ku wa 12 Mata 2016 nyuma yo kwica umwana we w’umukobwa amutemesheje ishoka incuro ebyiri mu mutwe.

Ntamunoza wari utuye mu Mudugudu wa Kibingwe, akagari ka Murama, umurenge wa Kisaro, mu Karere ka Rulindo ari naho yaburaniraga, yasomewe ibyaha aregwa imbere y’abaturage, ahamwa n’icyaha cyo kwihekura, akica umukobwa we Muhawenimana Julienne wari ufite imyaka 25.

Yahanwe hifashishijwe ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda rigena ko kwihekura bihanishwa igifungo cya burundu.

JPEG - 109.8 kb
Ntamunoza yaburaniraga imbere y’abaturage

Uwo mugabo yireguye agira ati ‘‘Ntabwo nari nabigambiriye kuko namukubise ishoka nzi ko ari igiti mukubise’’.

Yakomeje kandi avuga ko uwo mwana ari we wabanje kumwendereza kuko ngo yamusembuye akabanza kumutera ibuye ku kaguru ubwo batonganaga bapfa inka y’uwo mukobwa ise yashakaga kugurisha anamusaba ko yamwubakira inzu y’uburushyi.

Ibisobanuro bya Ntamunoza, byagaragaraga ko bitanyuze abaturage bari bamuteze amatwi kuko hari aho yageraga bagasa nk’abijujuta.

Mutabazi Harisson, Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, wasomye imyanzuro y’urubanza yavuze ko ibimenyetso byagendeweho harimo ubuhamya bw’umugore we witwa Ntamukujije, ibyagaragajwe n’abaganga na nyiri ubwite rimwe na rimwe wemeraga icyaha.

Rutayisire Tharicisse, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Rulindo yasabye abaturage kwirinda ibyaha by’ubwicanyi aho yagize ati ‘‘Ntabwo ubuyobozi buzakomeza kurebera abakora ibyaha gusa, kuko amategeko abihana ahari’’.

Abaturage bishimiye kuba urwo rukiko n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo byaremeye ko uwo mugabo aburanushirizwa mu ruhame kuko ngo bizatuma n’abandi batinya ubwicanyi.

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.