Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rulindo:Imihanda mibi yabujije abaturage kugana ibitaro bya Kinihira   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 April 2016

 
 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, ahamya ko ibitaro bya Kinihira mu karere ka Rulindo bititabirwa nk’uko bikwiye, kuko magingo aya byakira 40% by’abakagombye kuhivuriza.

Uyu muyobozi avuga ko kuba ibi bitaro bititabirwa bidasobanuye ko abarwayi bagabanutse, ahubwo ngo biterwa ahanini n’uko kuhagera bigora abaturage baturuka mu bice bitandukanye.

Yagize ati:“Ibitaro bya Kinihira kuri ubu ababigana ni bake ukurikije ingano yabyo n’abaturage byagombye guha serivise, kuri ubu byakira 40% by’abarwayi byakagombye kwakira.

JPEG - 62 kb
mihanda igera kuri ibi bitaro ntitunganyije neza (Foto Ngaboyabahizi P).

Ikibazo rero ni umubare muto w’abarwayi babigana, bitavuze ko nta barwayi bahari mu miryango, ahubwo kubera imigendekere y’imihanda.Nk’ubu umurwayi wo muri Rulindo ahitamo kujya Nemba, uwa Gicumbi akajya mu bitaro bya Byumba kubera ko kugera yo bimworoheye”.

Guverineri Bosenibamwe akomeza avuga ko mu gukemura iki kibazo cy’uburyo bwo kugera ku bitaro, bahereye kuri gahunda yo kubaka umuhanda Base-Byumba, indi ngamba ya kabiri ngo ni uko byaba byiza muri biriya bitaro habaye serivise z’umwihariko zihatangirwa, ku buryo ukeneye iyo serivise wese agomba kujya kuyishakira kuri ibi butaro.

Ibitaro bya Kinihira biherereye mu kagari ka Butunzi, Umurenge wa Kinihira, bikaba ari bimwe mu bitaro byo muri iyi Ntara byubatswe ku buryo bugezweho.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko babura uko babigeraho kubera imihanda mibi, bigatuma bajya kwivuriza mu karere ka Gakenke, ahitwa i Nemba no kuri Nyirangarama mu karere ka Rulindo, kubera ko ari ho urugendo ruborohera mu bijyanye n’amatike.

Babonangenda Egide, umuturage wo mu murenge wa Kinihira yagize ati:“Ibi bitaro twabihawe tubikeneye, ariko kugira ngo tugeze hano umurwayi ni intambara.Urabona iyi misozi kuzamuramo umurwayi iyo yisindagiza bisaba nk’amasaha 5.

Iyo tugize ngo dufashe moto baduca amafaranga ibihumbi 3, aha rero ntiwavuga ngo ntitugana amavuriro ahubwo biterwa no kubura uburyo bwo kuhagera, yemwe hari n’abarembera mu ngo bakaza gukurwamo n’imbangukiragutabara.Turifuza ko iyi mihanda igana ku bitaro mu mpande zose yakorwa urugendo n’amatike bikoroha”.

Uyu muturage kimwe na bagenzi be bakomeza bavuga ko ko byari kujya byoroha iyo bisi itwara abagenzi Musanze-Gicumbi ikomeza gukora, kuko ngo nta muntu ufite tagisi wemera kugana muri iriya mihanda kubera iko imeze.

Ibitaro bya Kinihira byatangiye gukora mu mwaka wa 2012, ariko kugeza ubu ngo ntibirafungurwa k’umugaragaro.

 

Comments

 
 
Rubavu:Ibibanza ibihumbi 57 ntibyishyurirwa umusoro w’ubukode bw’ubutaka
Rubavu:Ibibanza ibihumbi 57 ntibyishyurirwa umusoro w’ubukode bw’ubutaka

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ibibanza birenga ibihumbi 57 bimaze igihe kinini bidasora ubukode bw’ubutaka kandi ba nyira byo babizi. Ubu buyobozi buvuga (...)

Abatuye mu mujyi wa Kabarondo barasaba kubakirwa ikimpoteri
Abatuye mu mujyi wa Kabarondo barasaba kubakirwa ikimpoteri

Abatuye mu mujyi wa Kabarondo mu karere ka Kayonza baravuga ko babangamiwe n’uko muri uyu mujyi nta kimpoteri cyagenewe kumenwamo imyanda kihaba, ikaba imenwa mu ishyamba ryegereye abaturage. (...)

Gakenke:Bajujubijwe n’abatekamutwe biswe ’Abahigi’ biyitirira REG
Gakenke:Bajujubijwe n’abatekamutwe biswe ’Abahigi’ biyitirira REG

Abaturage bo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke, batangaza ko babangamiwe n’abatekamutwe bazwi ku izina ry’abahigi, biyitirira ko bakorera ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi mu Rwanda, (...)

Nyamasheke: Ba Gitifu b’utugari basabye moto zo kuborohereza akazi
Nyamasheke: Ba Gitifu b’utugari basabye moto zo kuborohereza akazi

Ikibazo cy’uburyo bwo kugera ku baturage hirya no hino mu midugudu igize utugari mu karere ka Nyamasheke ngo gikomeje kubera ihurizo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari. Bavuga ko kugira ngo (...)

Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame bazajya bacibwa amande y’amafaranga 5000
Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame bazajya bacibwa amande y’amafaranga 5000

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage hafashwe ingamba zo kubuza abanywi b’itabi kurinywera mu ruhame, uzabirengaho akazajya acibwa amande y’ibihumbi 5 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.