Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rulindo: Hari abangije amashanyarazi y’ingo z’abarokotse Jenoside   

  Yanditswe na BASANDA NS OSWALD
 April 2016

 
 

Abantu bataramenyekana baciye insinga z’amashanyarazi agana mu ngo z’imiryango 3 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, batuye mu mudugudu wa Gatwa, akagari ka Bugaragara mu murenge wa Shyorongi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyorongi bwemeza ko hangijwe insinga zifite uburebure bwa metero 48, kandi ngo abazangije bari bagamije guheza mu icuraburindi aba barokotse Jenoside, mu rwego rwo kubabangamira muri iki gihe cyo kwibuka.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi Sebagabo Nkunzingoma, yagize ati:“Kubera igikorwa cy’abo bagizi ba nabi bashakaga ko abacitse ku icumu bahera mu bwigunge, kuko ari cyo bari bagamije.

Abaturage batuye muri uwo mudugudu bahise bishyira hamwe bishakamo amafaranga bongera bagura izindi nsinga bashyiramo amashanyarazi, kugira ngo umugambi mubisha bari bafite utagerwaho nk’uko babyifuzaga”.

JPEG - 253.2 kb
Abaturage b’i Shyorongi basabwe kwamaganira kure icyabazanamo amacakubiri (Foto Basanda O)

Umuyoboz w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yavuze ko n’ubwo abo bantu bashatse gutera ubwoba abarokotse Jenoside ntacyo bagezeho, kuko iyo babikora abaturage ntibahite babatabara ngo bongere babasanire insinga, bari kwirata ibyo bakoze.
Yagize ati:“Turashimira abaturage ko bahise babitesha agaciro bakazinduka batanga umuganda wabo, bakongera bakagura insinga z’amashanyarazi, izo ingo ntizirare mu icuraburindi nk’uko babyifuzaga”.

Abaturage b’uwo mudugudu biyemeje gukomeza kuba hafi y’abo barokotse Jenoside, bavuga ko biyemeje kubarindira umutekano kugira ngo hatagira icyabahungabanya muri iki gihe cy’icyunamo, aho abanyarwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yakanguriye abaturage gukomeza kwirinda amacakubiri, bakoresha umutima nama kandi bakirinda amarangamutima yo guhishira abagizi ba nabi.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.