Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ruhango:Imiti ikuramo inda yatwikanwe n’ibiyobyabwenge   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 May 2016

 
 

Akarere ka Ruhango na Polisi y’igihugu batwitse ku mugaragaro ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi, ndetse n’imiti ikuramo inda.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’aka karere avuga ko dosiye z’ababifatanywe zashyikirijwe ubushinjacyaha.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo inzego z’akarere na Polisi zerekanye mu ruhame ibiyobyabwenge birimo litiro igihumbi za kanyanga, ibiti bibiri by’urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

Mu byerekanwe kandi harimo imiti bivugwa ko yifashishwa mu gihe cyo gukuramo inda, icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

JPEG - 229.3 kb
Abayobozi b’inzego zitandukanye bamena ibiyobyabwenge (Foto Muhizi E)

Igikorwa cyo guhiga abakoresha ibi biyobyabwenge cyakorewe mu mirenge hafi yose igize akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ari nawe wari urangaje imbere igikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobyabwenge, avuga ko abakoreshaga ibi biyobyabwenge batawe muri yombi kandi ko dosiye zabo ziri mu bushinjacyaha, ku buryo bagiye guhanwa hakurikijwe amategeko.

Mbabazi asaba urubyiruko rwiga ndetse n’urutiga kwirinda ibiyobyabwenge, ahubwo bagatungira urutoki ubuyobozi aho biri, kuko byangiza ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati:«Ndasaba mwebwe rubyiruko n’abandi baturage muri rusange ko mwirinda ibiyobyabwenge.»

Habinshuti Claude, wiga mu ishuri ryisumbuye rya Ruhango, avuga ko urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge usanga ahanini ari urubyiruko rutagira indangagaciro n’umuco nyarwanda, ndetse ko hari abacikirije amashuri banze kwiga, ahubwo bagahitamo kwiroha mu bikorwa bitabafitiye akamaro.

Yaba uru rubyiruko kimwe n’abandi baturage bose bo muri aka karere, basabwe kwirinda ibiyobyabwenge no gukoresha imiti itemewe, kuko n’ubwo ubikoresha aba yumva yigirira neza, birangira bimugizeho ingaruka zikomeye cyane.

Supt Jean Bosco Ndayisaba, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, avuga ko hari ibihano bikarishye byashyizweho ku buryo ubirenzeho ahanwa bikomeye, akavuga ko abaturage bakwiriye kujya borohereza inzego z’umutekano gutanga amakuru y’abakoresha ibiyobyabwenge, kuko bikurura umutekano muke.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoresha nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza kuri magana atanu.

Iri tegeko kandi rivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu, kugeza kuri miliyoni eshanu.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.