Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ruhango:Abaturage 1300 bamaze umwaka bategereje ingurane y’ibyabo   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 April 2016

 
 

Abaturage bafite imitungo yangirikiye mu bikorwa byo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu kagari ka Tambwe mu karere ka Ruhango, barasaba ko bafashwa kubona ingurane z’iyo mitungo yabo nk’uko bari barabisezeranyijwe, ariko kugeza ubu ngo umwaka ukaba ushize amaso yaraheze mu kirere.

Nyuma y’amezi agera kuri ane bagejejweho umuriro w’amashanyarazi, aba baturage bo mu kagari ka Tambwe, bavuga ko babyishimiye cyane kuko ngo ari kimwe mu bikorwa remezo bari banyotewe cyane.

Gusa ku rundi ruhande, bamwe muri aba baturage bari bafite imitungo, nk’imirima yarimo imyaka, ikaza kurandurwa hanyuzwamo amapoto y’insinga, bavuga ko nyuma yo kubarurirwa basezeranyijwe guhabwa ingurane vuba, ariko ngo bategereje ko bahabwa ibyo bijejwe baraheba.

JPEG - 52.5 kb
Hari ahagiye hashingwa amapoto y’insinga z’amashanyarazi akangiza imyaka y’abaturage

Nzabamwita Peter, umwe muri aba baturage, yavuze ko n’ubwo bagejejweho amashanyarazi ndetse akaba yaratangiye kubafasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse, ngo bakwiye guhabwa ingurane y’ibyabo byangijwe.

Yagize ati:"Ni byiza ko batugejejeho iterambere, ariko kandi ikibazo dufite, hari ibyacu byangijwe bashaka inzira y’insinga z’amashanyarazi, ndetse banashinga amapoto, baratubarurira dusinyana amasezerano yo kutwishyura, ariko kugeza magingo aya umwaka urashize bataratwishyura."

Bavuga ko kubera igihombo byabateje, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi bwagira icyo bukora, bukuzuza amasezerano bagiranye, kuko ngo byatumye bagwa mu gihombo aho usanga nk’insina zabo zatemwe ubu zari kuba ziri kubungukira, nk’uko Ntakirutuwera Celestin nawe wishyuza ingurane abivuga.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka ruhango, Nyiringango Jean de Dieu, yemera ko koko hari abaturage bo muri ako gace batari bahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe.

Nyiringango avuga ko ibi byatewe nuko bamwe muri abo baturage batanze ibyangombwa bituzuye, agahamagarira abatari babyuzuza kubikora vuba.

Yagize ati: "Nibyo koko muri kariya gace hari abaturage babaruriwe imitungo bakazahabwa ingurane, ariko ikibazo cyabayeho, ni bamwe muri bo bagiye batanga ibyangombwa bituzuye ugasanga bidindije iyi gahunda.

Gusa ubu twashyizeho indi gahunda yo kongera gushaka aba baturage, abadafite ibyangombwa bakabizana bityo bagahabwa amafaranga yabo, naho kandi abatanze ibyuzuye turabizeza ko mu gihe kitarenze amezi 2 bazaba bahawe amafaranga yabo."

N’ubwo ubuyobozi bw’iki kigo butatangaje amafaranga yose y’ingurane azahabwa aba baturage, ngo abagomba kuyihabwa bagera ku 1300.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira
Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira

Ntambabazi Emmanuel w’imyaka 57, wo mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, akurikiranweho guhohotera umugore we Nyiranzabahimana Espérance w’imyaka 30, akamurya (...)

Nyamasheke:  Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa
Nyamasheke: Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa

Imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda wa Nyamasheke-Karongi yari itwawe n’umushoferi witwa Nizeyimana Fabien w’imyaka 45 yagonze moto yari itwaye Veterineri w’ umurenge wa Karambi, Tuyizere Pontien, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.