Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ruhango:Abadepite basabye ko abaturage bahabwa amakuru y’ibibakorerwa   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 March 2016

 
 

Mu rwego rwo kureba aho imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016 igeze, komisiyo y’abadepite y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yasabye abayobozi b’akarere ka Ruhango guha amakuru abaturage, kuko ibyo bakora byose ari bo bikorerwa.

Nyuma yo kumurikirwa imikoreshereze y’ingengo y’imari muri aka karere, Depite Mukayuhi Constance, umuyobozi wa komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, yasabye abayobozi kudaheza abaturage mu mikoreshereze y’umutungo w’igihugu, kuko ari bo bagenerwabikorwa.

Yagize ati:“Ubufatanye ni ingenzi mu mikoranire, mukwiye kongera uburyo muha abaturage amakuru ku bijyanye n’ibikorwa baba bagenewe, ndetse n’ibyo baba basabye, bagahabwa ibisubizo batagombye gutegereza igihe.”

JPEG - 123.4 kb
Abadepite bifuza ko abaturage bahabwa amakuru ku mikoreshereze y’ingengo y’imari (Foto Umutoni B)

Depite Mukayuhi kandi yanasabye ko uburyo bushya bwo kwinjiza imisoro ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bigaragara ko bukirimo ingufu nke muri aka karere, bwashyirwamo imbaraga kugira ngo ingengo y’imari y’aka karere yiyongere.

Yagize ati:“Nibyo ubu buryo buracyari bushya mu mikoranire na RRA, ariko kwinjiza imisoro biracyari hasi, kandi iyi misoro niyo iza kunganira ingengo y’imari ndetse no kuyongera.Hakwiye rero kugira igikorwa kugira ngo bigende neza, ikiza kandi ni uko tubona ko muri aka karere mwongereye abakozi ku buryo gutunganya imirimo bitagoye.”

Kabano Charles, umukozi ushinzwe ishami rishinzwe guhuza imirimo mu karere ka Ruhango, atangaza ko bishimiye kuba bahawe inama n’abadepite, yizeza ko biteguye kuzishyira mu bikorwa.

Yagize ati:“Twishimiye iyi komisiyo yadusuye, kuko byadufashije kubona inama kandi zifite akamaro, aho bitagenda neza cyane nko ku bijyanye n’imisoro, ikibazo twasanze ari uburyo abasora bo mu karere kacu biyandikishamo, bityo tugasanga hari abo tutamenya ko basora. Dukurikije rero inama batugiriye turizera neza ko iki kibazo kizakemuka.”

Ingengo y’imari y’akarere ka Ruhango muri uyu mwaka yariyongereye, kuko mu mwaka wa 2014-2015 yari miliyari zigera kuri 11, mu gihe muri uyu mwaka wa 2015-2016 yageze kuri miliyari zisaga 12.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.