Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Yicishije umugore we inyundo amuziza amafaranga igihumbi   

  Yanditswe na MAGARAMBE THEODORE
 October 2016

 
 

Umugabo witwa Habimana Eric, yakubise umugore we aramwica mu Kagari ka Kabirizi, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

Umuturanyi wabo, Ntakirutimana John avuga ko Habimana w’imyaka 35 yasigiye umugore we Claudine Mukashema w’imyaka 32, amafaranga igihumbi yo guhaha ifunguro ry’umugoroba, yagaruka agasanga umugore ntiyatetse.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yaje saa moya z’ijoro akabaza umugore icyo amafaranga yamusigiye yayakoresheje, agasanga yanywereye inzoga.

PNG - 755.9 kb
Yishe umugore we amukubise inyundo

Yahise arakara, batongana gato ubundi ahubuza inyundo arayimukubita ahita apfa.

Kanamugire avuga ko uwo mugabo yahise ajya kwirega kuri polisi akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rugerero.

Yongeyeho ko naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanwa hashingiwe ku ngingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda igena ko afungwa burundu.

CIP Kanamugire yanasobanuye ko mu gace ka Rugerero hasanzweho amakimbirane hagati y’abashakanye ariko ko nta bakunze kwicana. Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane muri rusange. Nyakwigendera asigiye umugabo abana batatu.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.