Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa   

  Yanditswe na Iyaremye Yves
 April 2016

 
 

Umugabo witwa Ngirinshuti Emmanuel yagwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye ahita apfa mu gitondo cyo ku wa Mbere mu mudugudu wa Kabuye Kera, akagari ka Rubona, umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu.

Iki kirombe cyagwiriye Ngirinshuti ni icya kompanyi icukura amabuye y’uwitwa Murekatete naho nyakwigendera akaba yabarizwaga muri Koperative yitwa Kabiyu.

Ubuyobozi bw’ukagari ka Rubona buvuga ko iki kirombe cyahitanye umuntu cyari kimaze iminsi gihagaritswe ba nyiracyo babujijwe kongera gukora kubera ibibazo babonaga gishobora guteza ariko ngo babirenzeho bakora binyuranyije n’amategeko.

JPEG - 136.9 kb
Bari barasabwe gufunga icyo kirombe barinangira (Foto- Internet).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rubona, Clementine Niyibizi yatangarije Imvaho Nshya ati “Muri ibi bihe by’imvura nyinshi twari twarasabye abakora ubucukuzi bw’ibirombe guhagarika akenshi bitewe n’amazi atengura ubutaka bikaba byakwangiza ubuzima bw’abantu ariko iyi Koperative Kabiyu yanze kubyumva.”

Yongeye ati “Turabasaba abacukura gukurikiza amategeko agenga ubucukuzi bw’ibirombe by’amabuye uyu witabye Imana nta bwishingizi yari afite kandi ntabwo byemewe twumvikanye nabo ko bagomba gushingura ibindi tukareba icyo amategeko avuga.”

Nsekerabanzi Evariste uhagarariye Koperative Kabiyu icukura amabuye avuga ko nyiri ikinombe yari yababwiye ngo babe bakora mu gihe ibyangombwa bigishakwa.
Ubwo Imvaho Nshy ayashakaga Francie Murekatete, nyiri ikirombe yamubuze aho akorera ndetse na telefoni ye ntiyacamo.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.