2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Urubyiruko Gatolika rwatangiye gahunda y’ibimina byo kubitsa no kugurizanya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 13:56:36

 
Share on:
 
Yasuwe:8
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rubarizwa mu miryango itandukanye ishamikiye kuri Kiliziya Gatolika, rwatangiye gahunda yo kwibumbira mu bimina, bigamije guteza imbere umuco wo kubitsa no kugurizanya amafaranga.

JPEG - 233.1 kb
Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yitezweho guteza imbere urubyiruko (Foto Magarambe T)

Uyu mushinga Kiliziya Gatolika izakorera mu gihugu hose, ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, RGB, buvuga ko uzazamura imibereho myiza y’urubyiruko, kuko ruzahabwa inkunga, rugahugurwa, ndetse rukanafashwa mu gukorana n’ibigo by’imari.

Bamwe muri uru rubyiruko bo muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, babarizwa mu miryango inyuranye, ababa mu makorali, abahereza n’abakora izindi nshingano muri Kiliziya, bavuga ko mu mikorere yabo akenshi nta bikorwa by’iterambere bisobanutse bakoraga, kuko ngo n’igihe bageragezaga kwishyira hamwe wasangaga nta murongo ufatika bagenderaho.

Mukahirwa Marie Jeanne, yagize ati “Kuva kera Kiliziya yadutozaga kubyina mu misa, kuririmba, gatigisimu, amasengesho menshi…ariko ntabwo bigeze badutoza kwiteza imbere, kuba twatangiye kubikangurirwa ni intambwe ikomeye cyane, kuko ari cyo cyerekezo Umukuru w’igihugu cyacu afite, cyo kwita kuri buri munyarwanda wese.”

Kuri ubu uru rubyiruko rwatekerejweho, kuko binyuze mu nama nkuru y’abepisikopi gatolika mu Rwanda, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imiyorere, RGB, uru rubyiruko rwatangiye guhugurwa ku gukorera mu bimina no mu makoperative, azabafasha gutandukana n’ubukene.

Padiri Munyangaju Leonard, Umunyamabanga w’inama y’Abepisikopi Gatolika ishinzwe iyogezabutumwa mu Rwanda, avuga ko iyi gahunda igomba gutangira vuba kandi igakwira hose, ikazaba imbaturabukungu mu rubyiruko Gatolika ndetse n’abandi muri rusange.

Yagize ati “Ni gahunda yatekerejweho, ndetse yatangiye no gushyirwa mu bikorwa, aho rumwe mu rubyiruko rwabigerageje twishimira intambwe rwagezeho, hari abatangiye korora ingurube, inkwavu,.. kandi turifuza ko urubyiruko rwose rwa Kiliziya Gatolika rwakwibumbira hamwe ku bufatanye na Leta ndetse n’ibigo by’imari tukabona uko rwaterwa inkunga.”

Yvone Habiyonizeye, umukozi wa RGB ushinzwe gukurikirana imishinga iterwa inkunga n’iki kigo, avuga ko RGB ifitiye icyizere uyu mushinga yanateye inkunga, kuko amahirwe yo gukora ku ifaranga yiyongereye mu rubyiruko, akanavuga ko batazabatererana.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika tubuziho gukoresha neza inkunga, bityo inkunga tuzabatera twizeye neza ko bazafasha urubyiruko bashinzwe kuzayibyaza umusaruro. Kuri ubu turacyabafasha tubahugura, kandi tuzakomeza.”

Bamwe muri uru rubyiruko batangiye kwishyira hamwe mu mishinga ibateza imbere yiganjemo iy’ubworozi bw’ingurube. N’ubwo muri rusange bimeze neza, abasore n’inkumi bavuga ko bakeneye gukora kinyamwuga bikarushaho kubazamura.

Padiri Michel Habuhazi, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri Diyosezi ya Nyundo, avuga ko ihuriro ry’urubyiruko mu rwego rw’igihugu riteganyijwe kuzabera muri Diyosezi ya Nyundo mu mpera z’uyu mwaka, rizaba undi mwanya mwiza wo gushimangira izi gahunda.

Urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyundo rumaze gukangukira iyi gahunda rusaga 1700, abihayimana hamwe n’inzego zishinzwe urubyiruko muri iyi Diyosezi bakaba biyemeje kuzareshya benshi muri izi gahunda, aho ku ikubitiro bamaze gushinga amatsinda y’urubyiruko 70 agamije kuruteza imbere.

MAGARAMBE THEODORE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE