Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu:Umugabo akurikiranweho kubuza umugore we kujya mu biganiro byo Kwibuka   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 April 2016

 
 

Umugabo witwa Nsengiyumva Pierre, utuye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, aho akurikiranweho kubuza umugore we kujya kwifatanya n’abandi mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Nsengimana Pierre utuye mu kagari ka Buhaza umurenge wa Rubavu, ubwo ibiganiro byatangiraga ngo hari umukecuru baturanye waje kunyura ku mugore we ngo bajye mu biganiro, uyu mugabo akangara cyane umugore we amubuza kujyayo ngo kuko nta ‘biryo’ avanayo.

Abaturanyi n’abarimo babyumva bumvishe bibabajwe cyane n’aya magambo uyu mugabo yabwiye umugore we, bitabaza cyane niko inzego z’umutekano zimuta muri yombi.

Uru rugo rwa Nsengimana ngo rusanzwe rurangwamo amakimbirane, kuko bari bamaze igihe kitari gito bahora bashyamiranye ndetse ngo no mu ijoro ribanziriza iryo ku wa 7 Mata bari baraye barwanye hitabazwa ubuyobozi bw’umudugudu kugira ngo bahoshe ayo makimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu Imanizabayo Clarisse, avuga ko uyu mugabo n’ubundi nta gikorwa cya leta ajya yitabira, ahubwo byose ngo aba yabisuzuguye.

Yagize ati:“Niba twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi hakaba hakiri abagitekereza gutya ni ikibazo, ingengabitekerezo turwanya iracyabarimo, uyu mugabo akiye gukosorwa n’amategeko n’abandi bakabyigiraho.Birabaje ntaho bitaniye no gushaka gusenya ibyo abandi bamaze kugeraho.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Jean Damascene Hodali, yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, ndetse ubu ngo iperereza rikaba rigikomeje.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.