Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Polisi yatatanyije agatsiko k’Abayisilamu basengeraga mu nzu y’umuturage   

  Yanditswe na Iyaremye Yves
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi na Polisi yo mu karere ka Rubavu baguye gitumo agatsiko k’Abayisilamu b’Abashiya basengeraga mu rugo rw’umuturage barabahagarika bategekwa kujya basengera mu musigiti usanzwe kimwe na bagenzi babo.

Aba bayisilamu bafashwe babwiwe ko gusengera mu nzu isanzwe bitemewe kuko byamaze kuvumburwa ko inyigisho z’ubuhezanguni ari ho zitangirwa.

Aba bayisilamu b’Abashiya bashinja abo mu gice cy’Abasuni kubabangamira kugeza nubwo babahururije inzego z’umutekano bagamije gutuma umunsi mukuru wabo bari bateguye w’igitambo ubagendekera nabi.

JPEG - 73.3 kb
Abo Bayisilamu basabwe guhagarika amasengesho barimo bakajya mu musigiti

Umuyobozi wabo Gato Hamiss ahamya ko bari mu makosa kuko batigeze babwira inzego z’ibanze ko bazajya basengera mu nzu isanzwe.

Ati :“ Baduhagaritse badusaba kujya tumenyesha inzego z’umutekano, kuko twatangiye tubimenyesha ubuyobozi bw’akagari gusa nta handi twagiye. Ikosa si iry’abadufungiye ahubwo ikosa ni iryacu kuko twasengeraga ahangaha ibyangombwa turabifite bya RGB ariko ntabwo twabisobanuriye inzego zo hasi,tugiye gushaka ibyangombwa ubundi dusenge nk’ibisanzwe”

JPEG - 81.1 kb
Nyuma bahise batatana

Gato Hamiss akomeza avuga ko iyi nzu bayisengeramo ku wa kabiri no ku wa gatanu, akemeza ko badasengera mu musigiti kuko badashobora gusengera hamwe n’Abasuni kandi hari imyemerere imwe badahuriyeho harimo nko kuba Abashiya basenga bakoza umutwe ku kabuye mu gihe abasuni bo batabigenza batyo n’ibindi bitandukanye.

Sibomana Habib Juma nawe w’Umushiya avuga ko kimwe mu byatumye bava mu misigiti ari uko abasuni bahoraga babahohotera bakabakubita.

Ati “ Impamvu tudashobora gusengera hamwe n’abasuni ni uko batubangamira bakadukubita bitewe n’uko hari imyemerere tudahuza, ni yo mpamvu twahisemo gushaka ahantu hihariye dusengera”

JPEG - 94 kb
Babwiwe ko gusengera mu nzu zisanzwe bishobora kuba intandaro zo kwigishwa iterabwoba

Ubwo Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil yagiranaga ibiganiro n’Abayisilamu bo mu Karere ka Rubavu ,yabasabye kujya basengera mu misigiti kuko ngo byagaragaye ko iyo basengera mu ngo mu dutsiko ari ho batangira inyigisho z’ubuhezanguni.

Abashiya basanzwe basengera muri iyo nzu yafunzwe babarirwa muri 50.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara
Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, akagari ka Bugera, umurenge wa Remera, barasaba ubuyobozi kubakememurira ikibazo cy’imihingire y’igishanga cya Misarara, bavuga ko bari basanzwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.