Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu:Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro amakoro   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 March 2016

 
 

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu mu mpero z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro amabuye y’amakoro agaragara muri aka karere, bayakoramo ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi bw’imihanda n’inzu zikomeye.

Yagize ati:“Mutuye mu gace k’amakoro akwiye kubabera kimwe mu bisubizo ku buzima burambye n’ibikorwa bikomeye kandi bifatika, muyabaza neza akaba yakwifashishwa mu bwubatsi n’ibindi.

Ibi bisaba uruganda ruyatunganya, ntimukwiye gutegereza abanyamahanga ngo baze kubafasha kubyaza umusaruro umutungo wanyu, ahubwo mwishyire hamwe muhuze imbaraga noneho nihaboneka n’abashoramari b’abanyamahanga mufatanye kuyabyaza umusaruro.”

JPEG - 204.8 kb
Perezida Kagame aganira n’abikorera i Rubavu

Umukuru w’igihugu yabasabye ibi nyuma y’aho bigaragariye ko ibikorwa remezo byubakishije aya mabuye biba bimeze neza, urugero akaba ari umuhanda w’ahitwa la Croniche wakozwe hifashishijwe aya mabuye kandi ukaba warakozwe neza.

Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko uyu muhanda ukoreshejwe amakoro utwara kimwe cya kabiri cy’amafaranga yakwifashishwa mu gukora umuhanda wa kaburimbo, kandi ukaba ushobora kumara igihe kirekire utangiritse.

Dusabe Mabete Dieudonne, uhagarariye abikorera mu karere ka Rubavu, avuga ko nyuma yo kugirwa inama na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bagiye kwihutira guhura nk’abikorera ngo bakore umushinga wo kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati:”Natwe iyo tunyuze ku muhanda umwe dufite ukoreshejwe amabuye yacu bidutera ishema tukumva kandi ntaho utaniye na Kaburimbo, dufite amabuye n’isoko rirahari cyane ko bigabanya igiciro.

Twari tugowe no kubona uruganda rwadufasha ariko tugiye kwishakamo imbaraga ano mabuye agurwe akoreshwe ahantu hatandukanye mu Rwanda, ndetse nyuma tuzasagurire n’abaturanyi ba Kongo kuko bazaba babonye imari dufite.”

Akomeza avuga ko amabuye y’amakoro kuri bo ari impano bahawe n’Imana mu guhugu cyiza, kibafasha kubyaza umusaruro ibyo bafite mu mutekano.

 

Comments

 
 
Rusizi:Mu mwaka umwe abantu 4 bapfuye barohamye mu mashyuza
Rusizi:Mu mwaka umwe abantu 4 bapfuye barohamye mu mashyuza

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko butewe impungenge n’abantu baza koga mu mashyuza nijoro abandi batashye bigatera ibibazo byinshi birimo n’impfu. Imibare itangwa n’aka karere igaragaza ko (...)

Seminari Nkuru ya Kabgayi  yiyemeje gusenga igahashya ingengabitekerezo ya Jenoside
Seminari Nkuru ya Kabgayi yiyemeje gusenga igahashya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga n’abakora muri Seminari Nkuru ya Kabgayi (Grand Séminaire Philosophicum) bagaragaje ko amasengesho ari imwe mu ntwaro zibafasha mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Bashingiye ku (...)

 Rubavu: Umugabo afungiwe gutwikira umukecuru warokotse Jenoside
Rubavu: Umugabo afungiwe gutwikira umukecuru warokotse Jenoside

Umugabo witwa Bosenibamwe Edward ari mu maboko ya Polisi y’igihugu mu murenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu akekwaho gutwikira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuvugizi wa polisi mu (...)

 Akarere ka Rulindo kazifashisha miliyoni zisaga 150 mu kubakira abarokotse Jenoside
Akarere ka Rulindo kazifashisha miliyoni zisaga 150 mu kubakira abarokotse Jenoside

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buravuga ko bwatangiye umushinga wo kubaka inzu 18 zizahabwa abarokotse Jenoside batishoboye, uyu mushinga ukazatwara amafaranga asaga miliyoni 151. Ubuyobozi (...)

Muhanga:Abahamwe n’icyaha cya Jenoside bireze banasabira imbabazi ibyaha bari barahishe
Muhanga:Abahamwe n’icyaha cya Jenoside bireze banasabira imbabazi ibyaha bari barahishe

Mu biganiro byateguwe muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, byahuje inzego z’umutekano n’iza Gereza ya Muhanga, bamwe mu bagororwa bahafungiye beruye bavuga ko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.