Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu:Mu rwunge rw’amashuri rwa Busasamana bakorera inama mu Myotsi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 22 May

 
 

Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Matayo rwa Busasamana, ruherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, binubira ko bakorera inama mu cyumba cyuzuye imyotsi, kuko gifatanye n’igikoni.

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko nk’inama baherutse gukora bayikoze icyumba cy’inama cyuzuye imyotsi, ku buryo abagira ikibazo cy’ubuhumekero wasangaga barimo bakorora, abandi amaso yarize.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwo butangaza ko n’ubwo iki kibazo gikomeye cyane kugira ngo gikemuke bizafata igihe kinini kuko nta bushoobozi bafite bwo kubaka ahakwiriye.

JPEG - 355.8 kb
Icyapa cyerekana urwunge rw’amashuri rwa Busasamana (Foto Ngaboyabahizi P)

Uru rwunge rw’amashuri rwa Busasamana rurimo abanyeshuri barenga 400, ariko ukurikije igihe cyashingiwe mu myaka ya za 70, ubona kigenda kirushaho gusubira inyuma, nk’uko umwe mu baharerera yabivuze.

Yagize ati:“Burya isura y’urugo igaragarira ku irembo, iyo ukinjira mu kigo uhura n’icyapa kiri mu gihuru, ibi ariko byo ntacyo bitwaye nko kubona ikigo kimaze imyaka igera kuri 40 kitagira icyumba cy’inama, dukorera inama mu nzu abana bariramo ifatanye n’igikoni, iyo turimo rero imyotsi iratwica.

Dusohoka kandi nabwo tunuka imyotsi k’uburyo uretse yenda no kuba umugore wanjye azi ko naje mu nama hano, yambaza aho nari ntetse”.

Akomeza avuga ko bamwe mu babyeyi bafite indwara zo mu buhumekero bahitamo kumvira inama mu madirishya, kandi ngo kuba kiriya cyumba bakoreramo inama ari inzu abana bariramo bibakereza gutangira inama kubera ko ngo babanza gukuramo amasahane yabo no kushyira intebe k’umurongo.

Yagize ati:“Buri gihe iki kibazo tukibwira ubuyobozi bw’ikigo ariko bwatereye agati mu ryinyo, hari ubwo bamwe bazajya bareka kuza mu nama aho kugira ngo bahakure uburwayi”.

Umwe mu banyeshuri yavuze ko kuba nta cyumba mberabyombi bagira bituma batidagadura, ibi ngo bituma batumva radiyo cyangwa ngo barebe Televiziyo, akaba yarifuje ko ikigo cyasaba ababyeyi yenda bakakiyubakira, ariko abana bakagira igihe cyo kwidagadura n’aho kwidagadurira.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Busasamana, Hakizimana Antoine, yagize ati:“Ni byo koko ababyeyi bakorera inama mu nzu abana bariramo iba yegeranye n’igikoni, ni ikibazo rero, ariko ntabwo kugira ngo haboneke icyumba cy’inama biri hafi kuko turacyafite byinshi ibyo gukora byinshi.

Nk’ubu ‘laboratoire’ yacu ni ntoya, dufite ikibazo cya mudasobwa aho abana bahurira kuri 1 ari 20, tuzabanza dukemure ikibazo ku kindi ni biba ngombwa tuziyambaza imbaraga z’ababyeyi”.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, barasaba ubuyobozi bwabo kubafasha kubona imodoka ziborohereza mu ngendo, by’umwihariko bisi bemerewe na n’ubu bagitegereje. Aba (...)

Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima
Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima

Abantu batandatu bafungiye kunyereza amafaranga arenga miliyoni 58 ya koperative y’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi. Abafunze barimo umuyobozi n’umucungamutungo (...)

Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye
Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi, baravuga ko bakomeje kubabazwa no kubyuka bagasanga amatungo yabo cyane cyane ihene n’ingurube zibwe, ndetse zimwe zigateshwa abajura (...)

Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’
Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’

Abaturage bo mu kagari ka Karenge, umurenge Jarama bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye uretse kubahombya, kuko ngo bawutangaho ikiguzi cy’amafaranga menshi kandi nta musaruro (...)

Rubavu: Abaturage bashinja abunzi bita ’abanyenzara’ kwaka ruswa
Rubavu: Abaturage bashinja abunzi bita ’abanyenzara’ kwaka ruswa

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Rubavu, baratunga urutoki abunzi kurangwa na ruswa mu mikirize y’imanza, bakifuza iki kibazo cyashakirwa umuti. Aba baturage banuganuga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.