2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Imibiri 2 y’abazize Jenoside yakuwe mu mirima yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-16 06:37:22

 
Share on:
 
Yasuwe:37
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu murenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu ku wa 14 Gicurasi 2017 hashyinguwe imibiri ibiri yabonetse masambu y’abaturage mu tagari twa Nyaruteme na Nyamirambo, abaturage bakaba barongeye gusabwa kujya batanga amakuru y’aho bakeka ko haba hakiri imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere bagaragaje ko bibabaje cyane kuba imibiri y’abazize Jenoside yabonetse mu murima usanzwe uhingwamo, kuko ngo bigaragara ko hari abahingaga bakayibona ariko ntibatange amakuru, ahubwo bagasibanganya ibimenyetso.

Bakaba bakomeza gusaba ko umuntu wese ufite amakuru y’ahantu haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuyigaragaza.

JPEG - 84 kb
Imibiri 2 yabonetse mu murima w’abaturage yashyinguwe mu cyubahiro(Foto Iyaremye Y)

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kanzenze, Dusengimana Innocent, yagize ati “Buri mwaka iyo twibutse nta gihe tudashyingura. Abo dushyingura bamwe muri mwe muba muzi aho bari, nk’aba tugiye gushyingura, aho twabakuye ni mu masambu, abantu bajyaga guhinga bakabanza kwimura iyi mibiri, aho bayimuriye na ho bajya kuhahinga bakayimurira ahandi, ni ikintu kitubabaza.”

Yakomeje agira ati “Birababaje kubona nyuma y’imyaka 23 hari abantu badashaka kwerekana imibiri y’abacu ngo tubashyingure mu cyubahiro, kuri twe iyo ushyinguye uwawe uraruhuka.”

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri uyu murenge ariko banashimiye bamwe mu baturage babaye intwari bakabasha kurokora abatutsi bahigwaga bakabambutsa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakavuga ko iyo haba benshi nk’abo umubare w’abatutsi bishwe utari kugera aho wageze.

Uwampayizina Marie Grace, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko umuntu wagaragayeho ingengabitekerezo azakurikiranwa n’ubutabera.

Yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigaragaza mu buryo butandukanye, burimo no kudatanga amakuru, bityo abadatanga amakuru kandi bayazi bibutswa ko nabo bashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Turifuza ko amakuru y’imibiri itarashyingurwa atangwa, ni bwo twaba dushimangira ubumwe n’ubwiyunge. Nta bwo twabugeraho hari abagitsimbaraye bakirangwa n’ingengabitekerezo.”

Iyi mibiri yashyinguwe mu rwibutso rwa Kanzenze ruherereye mu karere ka Rubavu, ahasanzwe hashyinguwe indi mibiri y’abatutsi bazize Jenoside isaga ibihumbi 8.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE