2017-07-21 15:15:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Igiciro cy’ibirayi cyavuye ku mafaranga 200 kigera kuri 350 mu byumweru 2

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-14 12:32:36

 
Share on:
 
Yasuwe:396
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage batuye mu mujyi wa Rubavu n’inkengero zawo mu karere Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi muri iyi minsi.

Aba baturage bavuga ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri gusa igiciro cy’ibirayi kivuye ku mafaranga 200 kikaba kigeze ku mafaranga 350 mu maduka agurisha ibirayi amwe n’amwe, aho bemeza ko izamuka ry’ibiciro ritari ku birayi gusa ahubwo n’ibindi biribwa, bakababazwa no kuba bagura ibiriyi bahenzwe kandi babihinga kurusha ahandi.

Mukamana Marie Jeanne, umwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi, aragira ati “Tubabazwa n’uburyo ibirayi bizamuka mu buryo bw’ikirenga kandi turi mu gace tubihingamo twajya kumva tukumva ngo igiciro ahandi batabihinga kiracyari hasi, byaratuyobeye, ikindi ntitwiyumvisha uburyo mu gihe cy’icyumweru kimwe cyangwa bibiri igiciro cyava kuri 200 kukagera ku mafaranga magana atatu na mirongo itanu, birakabije.”

JPEG - 195.5 kb
Igiciro cy’ibirayi gikomeje kuzamuka ku buryo buhangayikishije abaturage (Foto Iyaremye Y)

We n’abandi baturage bavuga ko impinduka mu biciro ziri kuba muri iki gihembwe zitari zisanzwe bakibaza uko bizakomeza.

Mvano Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi avuga ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi ahanini ryatewe n’uko umwero ushize byeze cyane abaturage bakabikura mu kajagari, noneho bikaza gushira vuba ntabyo biteganyirije, ariko akizeza ko hari ingamba zafashwe zijyanye no kureba uburyo umusaruro w’ubutaha bajya babikura mu buryo buboneye buri wese.

Aragira ati “Tumaze kubona ko umwero w’ubushize wasarurwe mu buryo bw’akajagari aho buri wese yumvaga ifaranga riri guturuka ku makusanyirizo akumva yatanzwe, twafashe umwanzuro ko tuzajya dukura kuri gahunda mu rwego rwo kwirinda ko ibirayi byakongera kujya bisarurwa biteze cyangwa hakongera kubaho ikibazo cy’umusaruro wabaye mwinshi ku isoko byibuze ujye uba uhagije.”

Akomeza avuga ko hari n’ubwo ibirayi byari byabaye byinshi kubera gusarura mu buryo bw’akajagari ndetse ko n’amakusanyirizo yari yananiwe ariko kuzamuka bya vuba akaba ari ingaruka zo gukura mu kajagari.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE