Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: EUCL yatsembeye uwishyuzaga ibye byakongowe n’amashanyarazi   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 September 2016

 
 

Hatari Deo, umuturage utuye mu karere ka Rubavu aherutse kwandikira ikigo gishinzwe ibijyanye n’amashanyarazi, EUCL, asaba kwishyurwa imitungo ye yose yangirikiye mu nzu yakongowe n’inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi, iki kigo kimubwira ko ntaho gihuriye n’ugushya kw’ibikoresho bye, bityo kumwishyura bitari muri gahunda.

Uyu muturage utuye mu mudugudu w’ubumwe, akagari ka Kivumu, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, avuga ko yahuye n’ibyago inzu yakodeshaga igashya igakongoka ntihagire n’akantu na kamwe aramura, hari kuwa 16 Nzeri 2016, ahagana ku isaha ya saa sita na makumyabiri.

Nyuma y’ibi byago, yandikiye EUCL ishami rya Rubavu asaba inyishyu, iki kigo kiramutsembera kivuga ko ntaho gihuriye no gushya kw’inzu ye.

JPEG - 178.8 kb
Hatari Deo wishyuza imitungo ye yatikiriye mu nzu yatwitswe n’amashanyarazi (Foto Iyaremye Y)

Harerimana Silas uhagarariye EUCL ishami rya Rubavu yagize ati “Uwo mugabo wahishije inzu ibaruwa ye yatugezeho, ariko ntacyo twamufasha kuko kugira ngo inzu ifatwe twasanze byatewe n’ikibazo cy’insinga, byapfiriye muri insitarasiyo.

Ubundi twari kumwishyura iyo inzu irahura umuriro ku mapoto yacu aba ari yo yahiye, naho hahiye inzu nto bishobora kuba byaratewe no gucomeka ibintu biremereye, kandi iyo nzu idafite ubushobozi bwo kubyakira.”

Ku kibazo cy’umuriro uhora ubura wongera ugaruka bikaba byatera gushya kw’ibintu bicometse, uyu muyobozi wa EUCL arasaba abaturage kwirinda gusiga ibyuma bicometse igihe badahari no kujya bacomokora igihe umuriro ugiye kuko ushobora kugarukana ingufu bigashya.

Gusa ku ruhande rwa Hatari wahuye n’iki kibazo cyo guhisha inzu n’ibiyirimo, we ahamya ko kuba inzu yaratwitswe n’amashanyarazi yari akwiye kwishyurwa n’iki kigo kiyashinzwe.

Yagize ati “Umuriro waragiye mu masegonda make uba uragarutse noneho televiziyo imaze gushya izamura umuriro ku gisenge ubwo inzu yose iba irafashwe.

Byatewe n’ukugenda k’umuriro ndasaba ko EUCL yandiha ibyangiritse kuko mu gihe cy’imyaka 6 nkodesha iyo nzu ntabwo nari narigeze mpura n’ibibazo nk’ibi.”

Akomeza avuga ko atiyumvisha uburyo ibintu bye byose byashya bitewe n’amashyanyarazi EUCL ikabyirengagiza kandi asigaye ku gasozi nta kintu agira, akaba yemeza ko nibatamufasha aziyambaza inzego zose zishoboka zikamurenganura, kuko abayeho nabi.

Uyu muturage yemeza ko agaciro k’imitungo ye yakongokeye muri iyi nkongi ubarirwa muri miliyoni zirenga 3 z’amafaranga y’u Rwanda atabariyemo agaciro k’inzu.

Inkongi y’umuriro yatwise inzu zitandukanye mu karere ka Rubavu muri uku kwezi kwa Nzeri, ba nyiri imitungo yangiritse bakavuga ko yatwitse n’amashanyarazi.

Mu nzu zahiye harimo n’iy’umuturage witwa Havugintwari Silas, uherutse kugobokwa n’akarere ka Rubavu ku bufatanye n’umuryango Croix Rouge, nyuma yuko inzu ye ikongotse akaramura intebe yari yicayeho gusa.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.