Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Basubijwe imitungo baregeye muri ‘Rwanda Day 2011’   

  Yanditswe na MAGARAMBE THEODORE
 May 2016

 
 

Umuryango wa Nyagasaza Mathias wari umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Gisenyi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi washimiye Leta y’u Rwanda yaciye akarengane ikabasubiza sitasion ya Lisansi yari yarabohojwe kugeza ubwo baregeye Perezida Paul Kagame muri Rwanda Day yabereye i Chicago muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu 2011.

Iyi sitasiyo ya Lisansi ngo yabohojwe na Sosiyete ERP yari ihagarariwe na Kajeguhakwa Valens nyuma y’aho uyu muryango wari umaze guhungira muri Amerika.

Busogi Janvier umuhungu wa Nyagasaza Mathias yashyikirijwe iyi Sitasiyo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016 n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie.

JPEG - 62.1 kb
Umuhungu wa Nyagasaza ashyikirizwa sitasiyo bari barambuwe

Busogi yabwiye itangazamakuru ko iyi sitasiyo yaguzwe na se utakiriho na Sosiyete ERP yayisubije nyuma ya Jenoside nyuma ikaza guhindura amazina ihereye kuri ERP ikaza kugenda ihindura amazina arimo nka FINA, TOTAL, kuri ubu ikaba yitwa ENGEN.

Yakomeje avuga ko bashatse kuza kugaruza imitungo yabo bamwe mu banyarwanda babatera ubwoba ko nibagaruka bazahita bicwa cyangwa bakagirirwa nabi, ariko yasanze ibyavugwaga bihabanye n’ukuri ubwo babazaga ikibazo bagasubizwa ibyabo mu ihuriro ngarukamwaka ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Ati “Nabi ariyo mpamvu batakomeje kuyikurikirana aho yagize ati"twashatse kugaruka batubwira ko mu Rwanda bica abahoze ari abakire bose bahunze muri Jenoside bituma tuba abarakare kuburyo njye nakoranaga n’abanzi b’igihugu, ariko natunguwe n’uburyo nakiriwe kandi bakansubiza ibyanjye nta yandi mananiza.”

Yakomeje ashimira perezida Kagame ati "Mu mwaka wa 2011 namugejejeho ikibazo cy’imitungo yacu none kirakemutse; Perezida Kagame ni umubyeyi aragahora kungoma, kandi nzahamiriza abanzi b’igihugu ukuri nasanze mu Rwanda."

Abaturage bari aho BUSOGI yaherewe imitungo bashimiye uburyo Leta y’u Rwanda ihora imbere mu guhashya akarengane.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yashimiye aba banyarwanda bagerageje ubutabera bw’u Rwanda aho kuguma mu mabwire y’abasebya Leta y’u Rwanda bashingiye ku nyungu zabo zidafite icyerekezo, cyane ko harimo n’abaterwa ipfunwe n’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Hari abatunzwe no gukwirakwiza ibihuha. Turasaba abari mu mahanga kubima amatwi."

Yakomeje ahamagarira n’abandi bagifite ibibazo by’akarengane bari mu mahanga kubigaragaza kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa nta nkomyi.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.