Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu:Bashavujwe no kuba aba 21 mu mihigo, basaba ibisobanuro ubuyobozi   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 September 2016

 
 

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje guterwa ishamvu no guhora mu myanya y’inyuma mu mihigo, by’umwihariko bakaba basabye ubuyobozi bw’akarere kubasobanurira impamvu mu mihigo y’uyu mwaka babaye aba 21, kandi akarere kabo ntacyo kabuze.

Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko bumva batewe ipfunwe nuko akarere kabo gasa n’akaciye ingando mu myanya y’inyuma mu mihigo, mu gihe kari mu dufite ubukungu n’umutungo kamere byakagombye kugafasha kuza imbere.

Nyiramahirwe Belancilla ukomoka mu murenge wa Rubavu, yagize ati “Ntacyo tubuze, ubuyobozi turabufite kandi turasobanutse, turabaza ubuyobozi ngo ni iki cyabuze k’uburyo duhora inyuma? dufite impungenge ko ahubwo umwaka utaha tuzaba ku mwanya wa nyuma.

JPEG - 145.1 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie nawe ngo yababajwe no kuba uwa 21 mu mihigo (Iyaremye Y.)

Dukwiye kureba icyo gukora kuko biteye isoni, uyu mwanya ntabwo wadushimishije, abayobozi turifuza ko baduha umwanya bakadusobanurira aho bipfira.”

Aba baturage bavuga ko ikigaragarira amaso yabo ari uko ubuyobozi bw’aka karere budashyize hamwe, aho usanga buri muyobozi akora ibye, ahubwo ugasanga hari bamwe banezezwa n’uko ibya bagenzi babo bitagenda neza.

Yagize ati “Nibahere mu tugari, mu mirenge, noneho bemere inama bagirwa kandi ntibagatinye ngo amabwiriza ave hejuru aze yubahirizwe kandi ubuyobozi ari bwo buzi neza aho bipfira.Dukeneye ubufatanye, abikorera n’ubuyobozi bukarushaho kwegerana bizadufasha cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jérémie we avuga ko yishimira ubufatanye abaturage b’aka karere bakagaragariza, akanashimira kandi abikorera n’abafatanyabikorwa ku ruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa bibateza imbere, binyuze mu kwesa imihigo ihigwa buri mwaka.

Nubwo yababajwe no gusubira inyuma mu mihigo, uyu muyobozi arizeza abaturage ko ahagaragaye intege nke mu kwesa imihigo ya 2015/2016 bafashe ingamba zuko bitazongera, bakazabigeraho bose bahuje imbaraga.

Meya Sinamenye avuga ko umwanya bahawe mu mihigo wabababaje ariko bakawakira, bityo akemeza ko nta gahunda yo guhindura abakozi bafite ahubwo bagiye kwicarana nabo bakarushaho kunoza imikorere.

Yagize ati “Umwaka ushize twari twabaye ku mwanya wa 15 ariko twasubiye inyuma, twabonye aho byapfiriye, harimo kuba twari abanyuma muri mituweli umwaka washize, biyogaze yatudindije, umuyoboro wa Nkomane utarakozwe n’ibindi, ibi rero dufatanyije n’abaturage n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere tuzabigeraho.”

Akomeza avuga ko imihigo bagiye kuyitangira mbere aho kurwana no kugera ku bizaba bitararangiye mu minsi ya nyuma, agasaba abaturage n’abafatanyabikorwa b’akarere ubufatanye muri byose.

 

Comments

 
 
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 49, bo mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Nyarubuye bagenerwa inkunga binyujijwe mu kigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (...)

Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.