Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu:Barasaba ingurane z’amashyamba yabo amaze imyaka 8 agizwe parike   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 4 months ago

 
 

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu, baravuga bamaze imyaka 8 bategereje guhabwa ingurane ku mashyamba ya bo yagizwe pariki, bakaba basaba inzego zibifitiye ubushobozi kubishyuriza.

Aba baturage bishyuza ingurane ni abari bafite ubutaka n’amashyamba ahagizwe igice cya pariki ya Gishwati, ku musozi wa Muhungwe.

Iki kibazo abaturage bemeza ko bakigejeje mu nzego zitandukanye, ariko magingo aya ngo ntikirabonerwa umuti.

Mu mpera za 2009 nibwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kugira iki gice pariki, kuva icyo gihe abaturage bagera kuri 400 bari bahabite amashyamba bakaba barategereje ko bahabwa ingurane baraheba.

JPEG - 112.6 kb
Abari bafite amashyamba ahahinduwe parike barasaba ingurane (Foto Iyaremye Y)

Singirankabo Paul, umwe mu bavuga ko batahawe ingurane, yagize ati“Twarategereje ubu dusa n’abahebye, hari bake muri bagenzi bacu bagiye bishyurwa, ariko ikibazo bahora badusaba kuzuza ibyangombwa, rimwe bakadusaba nimero z’indangamuntu, ubundi bakadusaba nimero za konti, ubwo se gukosora utwo dukosa byatwara iyo myaka yose?”

Aba baturage bavuga ko batumva uburyo amakosa yo gutanga ibyangombwa adashobora gukosorwa ku buryo bitwara imyaka 8 yose, bo bagahamya ko kuba batishyurwa ari ubushake buke bw’ubuyobozi bubifite mu nshingano.

Mukasasine Jacqueline, yagize ati“Buri gihe dusiragira ku murenge no ku Karere bakatubwira ko twatanze ibyangombwa nabi, ubwo se abantu magana ane twese twatanze ibyangombwa nabi?

Twe tubona kuba tutishyurwa atari impamvu y’ibyangombwa, turababaye, abenshi ayo mashyamba n’ubwo butaka twari twarabitanzeho ingwate none amabanki atumereye nabi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba, Nzitabakuze Jean de Dieu, avuga ko mu cyumweru gishize bakiriye urutonde ruvuye muri Minisiteri y’umutungo kamere, ruriho abaturage batanze ibyangombwa bituzuye, bakaba bararukosoye ku buryo mu minsi mike bazaba bishyuwe.

Yagize ati“Icyo kibazo twakigejeje ku karere, kandi mu cyumweru gishize twakiriye urutonde ruriho abantu bose batishyuwe bagomba kugira ibyo buzuzuza birimo gutanga amakuru ahagije ku butaka bwa bo ndetse no gutanga nimero z’indangamuntu, bazishyurwa vuba.”

Twagirayezu Jean de Dieu, wari muri Komisiyo yo gutanga ingurane, avuga ko abari bakoze amakosa bayakosoye.

Mu makosa basanze ku rutonde rwoherejwe na Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA) harimo nko kuba abaturage bataratanze nimero z’indangamuntu zuzuye, kuba batarasinye ku byangombwa by’ubutaka ndetse no kutagaragaza neza ibyo bagomba kwishyurwa.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.