Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu:Bamwe mu bayobozi baranengwa kwaka umusanzu wa mituweli ku gahato   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 July 2016

 
 

Bamwe mu baturage batuye mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, barinubira uburyo bakwamo amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweli) bafatirwa imitungo yabo.

Aba baturage banenga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kubaka umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gahato hafatirwa imwe mu mitungo yabo harimo amatungo itimukanwa, inka, ihene n’ibindi.

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, yamaganiye kure iri fatirwa ry’imitungo y’abaturage nk’uburyo bwo kubaka umusanzu wa mituweli, agahamya ko bitemewe namba ndetse bidatanga umusaruro mwiza.

JPEG - 75.2 kb
Mukandasira ntiyemeranya n’abayobozi bishyuza ku gahato

Guverineri Mukandasira asaba abayobozi b’inzego z’ibanze babikora kubireka vuba na bwangu, ahubwo bagashyira imbaraga mu bukangurambaga, ku buryo abaturage batanga umusanzu wa mituweli bibavuye ku mutima.

Mukamana Emilienne, umuturage wo mu murenge wa Kanama, ni umwe mu bahamya ko hari abayobozi mu nzego z’ibanze babaka umusanzu wa mituweli ku gahato.

Yagize ati:«Baraza bakazitura inka cyangwa irindi tungo ngo mpaka utanze mituweli, iyo ufite itungo bararijyana kugira ngo uzarikurikire mpaka utanze mituweli, kandi hari n’ubwo barigurisha, ibaze inka y’ibihumbi 400 hakenewe ibihumbi 3000 gusa, ubu buryo buratubangamiye.»

We n’abandi baturage batandukanye bavuga ko ibi bitari bikwiye, ahubwo bagasaba inzego z’ibanze gukora ubukangurambaga aho kubaka amafaranga ku gahato bafatirwa n’amatungo n’indi mitungo, ahubwo bakayatanga babyumva neza.

Gakuba Pascal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamuhoza, mu murenge wa Kanama, ahakana ibivugwa n’abaturage, aho yemeza ko ntaho byigeze biba ko umuturage afatirwa amatungo ngo atange mituweli.

Aragira ati:«Ntabwo bishoboka, bibaye biriho bafite ubuyobozi n’inzego bakwitabaza kandi ntabwo twabikora kuko abadukuriye ntibabidutumye, abaturage barabeshya. »

Mukandasira Caritas, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, yamaganira kure ubu buryo bivugwa ko bukoreshwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze baka abaturage mituweli ku gahato, ndetse agahamya ko bitemewe.

Yagize ati:«Nta muyobozi twigeze twemerera gufatira amatungo cyangwa kwaka mituweli ku gahato ntibyemewe, abayobozi bongere ubukangurambaga, ndasaba abaturage kumva akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza kuko ari kimwe mu bibafasha kugira imibereho myiza.Ikindi umuyobozi uzabikora bikamenyekana azakurikiranwa n’amategeko».

Akomeza ashimangira ko ubu bagiye gukora ubushakashatsi bareba niba koko abaturage bafatirwa amatungo kugira ngo batange mituweli, kugira ngo uwo bizagaragara ko yitwaye nabi abuhanirwe.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.