Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Abitwaje intwaro gakondo bagabye igitero biba iduka bakomeretsa babiri   

  Yanditswe na MAGARAMBE THEODORE
 September 2016

 
 

Abajura bitwaje imipanga, imihoro, inkota n’ibyuma bateye iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga rya Musabyimana Solange mu kagari k’Amahoro mu mudugudu w’Umunezero mu mujyi wa Rubavu banakomeretsa abantu babiri.

Hanyurwimfura Jean Bosco, ucunga iryo duka yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo bisambo bisaga 15 byateye mu ma saa saba z’ijoro, bikabanza gukubita abanyerondo bikanakora bariyeri zikumira abagenzi banyura muri uwo muhanda.

Mu mirwano n’abanyerondo bakomerekeje umumotari umwe n’umusaza wari ubyutse aje kureba ibibaye.

JPEG - 154.2 kb
Iduka bibye ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga

Hanyurwimfura ati” Mu by’ukuri baje bafite imbaraga zidasanzwe nanjye bashatse kumfata ndiruka njya gutabaza, bari bitwaje ibyuma n’imipanga.”

Ingabo zari ku irondo na Polisi baje kuhagera basanga bamaze guhungira mu ishyamba riri ku musozi wa Rubavu.

Aho iryo duka riherereye imbere y’umusigiti munini wo mu mujyi wa Rubavu, hahagarara imodoka zitwara abagenzi, hahora insoresore z’urubyiruko zizwi nk’Abuzukuru ba Shitani.

Umukozi wo mu iduka ryibwe, Patrick Hafashimana yavuze ko ibyibwe byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu.

Hari hashize amezi atatu abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi baryama bagasinzira kubera ingamba zo gucunga umutekano zari zaraciye abo bajura.

Abaturage baka kagari bo basanga abanyerondo bagomba gushakirwa intwaro kuko igihe cyose batazifite abajura bazakomeza kubasuzugura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari k’Amahoro, Nyiramana Dafrose, yavuze ko ikibazo ari uko abo bajura baturuka ku musozi wa Rubavu, bivugwa ko hari ubuvumo bihishamo. Yongeyeho ko bagiye kongera umubare w’abacunga umutekano.

 

Comments

 
 
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.