Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Abitwaje intwaro batazwi bagabye igitero kuri sitasiyo ya polisi   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 April 2016

 
 

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagabye igitero ku biro bya polisi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu mu ijoro ryo ku wa 15 Mata 2016.

Icyo gitero cyabayemo ugusakirana hagati y’abapolisi n’abo barwanyi. Bangije urugi rwa koperative Sacco bamenye ibirahuri bashaka kwinjira ngo batware amafaranga yari arimo, imodoka ya polisi yatwitswe n’ibishashi by’amasasu n’ibishashi by’amasasu byinjiye mu nkuta z’abaturage bahaturiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne yemeje amakuru icyo gitero ariko ko bataramenya ababikoze abaribo.

Avuga kandi ko hari abo iki gitero cyahitanye nubwo atagaragaje umubare.

Ati:”Uko twabibonye baje barasa bashaka kwinjira muri Sacco ngo bibe birabananira ,bamenne ibirahuri nabyo biranga,ntabwo turamenya niba hari amafaranga yibwe ariko icyagaragaye bahise batwika imodoka y’ivatiri yari iparitse kuri sitasiyo ya polisi.”

Mukamana Vestine umwe mu baturage batuye Bugeshi yagize ati:” Byari nijoro twumva amasasu arimo guvuga turyamye kuva icyo gihe ubwoba bwari bwose,amazu yacu yangijwe n’amasasu ariko si cyane gusa abashinzwe umutekano badufashe batube hafi.

We n’abaturage bavuga ko bafite amakuru ko hari abapolisi batatu baguye muri iyo mirwano bahanganye n’abateye .

Inzego zitandukanye zirimo izishinzwe umutekano mu nama zagiranye n’abaturage zabasabye kudakangarana,bizeza abaturage ku bagiye gukaza umutekano gusa babasaba gufatanya n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe kugira ngo bafatanye kurwanya umwanzi.

Umuvugizi wa Police ku rwego rw’igihugu ACP Celestin Twahirwa yatangarije Imvaho Nshya ko igitero cyabaye ariko yemeza ko abakigabye bataramenyekana.

Avuga ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane abakoze igitero n’ibyangiritse

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.