Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Abaturage birirwa bahiga imari abazungu bahishe mu buvumo   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Abaturiye ubuvumo bwa Marangure buri mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu, birirwa bashakamo imari yaba yarasizwemo n’abazungu bakoronije u Rwanda.

Ubu buvumo bwa Marangure buhereye mu kagali ka Kanyundo mu murenge wa Mudende bamwe mu basaza bazi amateka yabwo kuva kera bavuga ko bwarakoreshejwe n’abazungu mu gihe cy’ubukoloni.

Habarugira Eriphase umuturage wavukiye muri ako gace mu mwaka wa 1935, we n’abandi basaza bavuga ko ubu buvumo bwa Marangure, babuturiye kuva kera bemeza ko amateka yabwo ahera 1945 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, kuko bwakoreshwaga n’abazungu b’Ababiligi nk’ububiko bw’ibikoresho byabo.

Ati “Abazungu bajyaga baza, habaga umuntu wahirirwaga witwaga Senduguya barazaga akabajyanamo hari ibintu byinshi byabaga bifunze bajyanagamo ntitumenye ibyo aribyo, abo babiligi bategekaga iki gihugu barazaga bakabijyanamo basohoka hakarindwa ntawageragamo.”

JPEG - 180.8 kb
Ubuvumo bwa Marangure bwakoreshwaga n’abazungu abaturage birirwa bahigamo imari(foto Iyaremye Y)

Umuyobozi w’umutekano mu mudugudu wa Mutura ubu buvumo buhereyemo Renzaho J.Paul we avuga butari ububiko bw’Ababiligi, ahubwo ari Abadage babitsemo ibikoresho byabo bahunga ababiligi nyuma y’aho bari bamaze gutsindwa mu ntambara.

Ati “Hari abemeza ko aha hashyirwagamo imari abazungu bahishemo ibikoresho byabo nyuma yo gutsindwa, kuva 2009 hari abaturage basigaye birirwa muri ubu buvumo bacukura bashakisha imari yaba yarasigayemo bashaka ubukungu, abantu barazwi kugeza magingo aya bahoramo bamwe bahagaritse imirimo na n’iyi saha barimo.”

We n’abandi baturage bavuga ko abantu bahora bacukura muri ubu buvumo bareba niba hari igikoresho cyangwa indi mari bakuramo yaba yaratawe n’ab’abazungu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burabuza abaturage kujyamo buvuga ko bugiye gushakisha amakuru nyayo y’aho, kuko ari n’ahantu nyaburanga hatoranijwe kandi hagiye kubungwabungwa mu rwego rw’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier asaba aba baturage kureka kwinjira muri ubu buvumo, bagategereza ko habanzwa gushakishwa amakuru yanyayo kuri ubwo buvumo.

Ati “Abaturage nibareke kujyamo hari n’ubwo wasanga harimo ikintu cyakwangiza ubuzima bwabo tugiye gukora ubushakashatsi turebe neza uko bihagaze kandi ku bufatanye na RBD tugiye kureba uko hasigasirwa amateka y’aho ntapfukiranwe.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.