Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Abanyeshuri bakubita abarimu bakanabambika ubusa   

  Yanditswe na MAGARAMBE THEODORE
 3 months ago

 
 

Abarimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa Shwemu, ruherereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baratabaza bitewe n’urugomo bakorerwa na bamwe mu banyeshuri bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge.

Umwe muri bo witwa Musafili Gustave, yabwiye Imvaho Nshya ko abo banyeshuri baherutse kumwicaza hasi bakamuvanamo inkweto aje kubigisha.

Yagize ati “Abana turera nta kinyabupfura bagira, baradutuka uko bashaka, ntawe duhana ngo bishoboke ninjiye mwishuri ngize ngo mbavugishe bakerewe, baramfata banyicaza hasi bamvanamo inkweto ntabarwa na bagenzi banjye kandi biduteye impungenge.”

Aba banyeshuri ngo ntibatinya kwadukira abarimu b’igitsina gore bakabakubita ndetse bagashaka no kubahohotera.

Si abarimu gusa bahohoterwa n’abanyeshuri kuko ubwo umunyamakuru w’Imvaho Nshya yageraga kuri iki kigo yasanze n’umuzamu witwa Nshimiyimana Eric abana bane bamaze kumukubita, harimo abamukebeshaga inzembe, bakamutera inshinge banamushyira urusenda mu maso.

Ati “Bakerewe ishuri batangira gusimbuka igipangu njya kubarega basubirayo kuzana inzembe n’ibindi bantsinda hasi, iyo ntatabarwa bari no kunyica, mfite impungenge ko bafite umugambi mubi cyane.”

JPEG - 64.8 kb
Umuzamu Nshimiyimana avuga ko yakubiswe bikomeye n’abanyeshuri

Umuyobozi w’iki kigo, Munyentabwa Leonard, avuga ko imyitwarire mibi y’abo banyeshuri yazanywe n’abana bari barataye ishuri, ubuyobozi bukabagarura baramaze kuba bakuru.

Asobanura ko benshi muri bo banywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, ariko kuko babikorera hanze y’ikigo ntibigire gikurikirana.

Yagize ati “Abakubise uyu muzamu twabafashe barimo Niyonsenga Joseph, Imananiyikiza Samuelna Nsengimana, ubu turavugana n’itsinda rishinzwe ikinyabupfura kandi barahanwa by’intangarugero, kuko si ubwambere babikora banahohoteye abarimu”

Urwunge rw’amashuri rwa Shwemu rurimo ishuri ribanza n’iryisumbuye , abanyeshuri bahiga ni 2480.

Bamwe mu babyeyi bahafite abana baganiriye n’Imvaho Nshya bahamya ko imyitwarire mibi iranga abana babo ikomoka ku kuba ikigo kidafite ingamba zo gucunga ikinyabupfura zikarishye.

Ibi ariko diregiteri Munyentabwa abitera utwatsi akavuga ko iyo mico bayikomora iwabo aho baba baturutse, ahubwo agasaba ababyeyi gushyira igitsure ku bana babo, ndetse banahanwa ku ishuri ntibihutire kuza kubaregura, ahubwo bakabanza bakamenya impamvu bahanwe.

 

Comments

  • merie October 2016

    Wagirango abayobozi bakuru cyane cyane abakora muri MINEDUC baziko abarimu aribo bazakubitwa bonyine. uyu munsi harakubitwa abarimu,Ariko abo bana nibo bazaba amabandi akomeye. Ntabwo bazaba bakireba abalimu,bazaba bahiga abayobozi bo bafite amafaranga. Ngo ntamwana ukwiye kwirukanwa?!!! ngo ntawukwiye kumara icyumweru iwabo!!! ubwo burezi butarengera urera se ( umwalimu) murabona buzatangwa gute? Uwo mwalimu ntakuntu atakwiganyira rwose gutanga ubumenyi bufute Ireme. Umushahara mukeya + Inkoni !!!! Aka ni akumiro

  • Marie Merci October 2016

    Ngubwo uburezi MINEDUC ishaka.Ejobundi state minister ati nta week end!Muzaba mureba aba bana badahanwa,badakorwaho icyo bazabyara!U Rwanda nirutoze bapolisi benshi!Mu minsi iri mbere bazahura n’akazi gakomeye k’abana babuze uburere bakiri bato.

  • nzayisaba simon zelote October 2016

    siho gusa mu karere ka rubavu na GS kanembwe 2 abakobwa baritabiriye ubuyobozi bw’ikigo bashaka kubakubita ahubwo byose nuko bifata akarere ka rubavu naho muzahasure


 
 
Umworozi yiyemeje kwitanga agasubiza mu ishuri abana baritaye
Umworozi yiyemeje kwitanga agasubiza mu ishuri abana baritaye

Umwe mu borozi babigize umwuga mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko yifashishije amafaranga yunguka mu bworozi bwe agiye kugira uruhare mu gusubiza mu ishuri abana baritaye, (...)

Nyange:Hagiye kubaka inzu y’amateka y’Intwari z’Imena
Nyange:Hagiye kubaka inzu y’amateka y’Intwari z’Imena

Ishuri ryisumbuye rya Nyange mu karere ka Ngororero, rigiye kubakwamo inzu izafasha kubika amateka y’ubutwari yabereye muri iki kigo, kugira ngo atibagirana. Ubwo hizihizwaga munsi w’Intwari, (...)

Ntibasobanukiwe amafaranga Sacco zisigarana iyo batse inguzanyo
Ntibasobanukiwe amafaranga Sacco zisigarana iyo batse inguzanyo

Abaturage n’abacuruzi bakorana na SACCO ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko hari amafaranga iki kigo cy’imari gisigarana iyo bagiye gufatayo inguzanyo, ntibahabwe amafaranga yose uko (...)

Akarere ka Ruhango kiyemeje gukemura ibibazo byose by’ingurane
Akarere ka Ruhango kiyemeje gukemura ibibazo byose by’ingurane

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye gukurikiranira hafi ikibazo cy’abaturage bo mu murenge wa Kinihira bavuga ko batahawe ingurane z’imitungo yabo yangijwe, mu gikorwa cyo gukwirakwiza (...)

Musanze:Urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu gutegura imishinga rwahembwe
Musanze:Urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu gutegura imishinga rwahembwe

Abasore n’inkumi 42 bo mu karere ka Musanze bahawe igishoro cy’amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana, nk’igihembo cy’uko babaye indashyikirwa mu gitegura neza imishinga y’ubucuruzi. Ni (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.