Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Abahawe akazi mu kubaka imihanda ya VUP barishyuza   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Nyuma yo kwizezwa ko bagomba guhembwa amafaranga bakoreye bubaka umuhanda wa VUP wo mu kagari ka Mukondo bikarangira amaso aheze mu kirere, abakoze muri uyu muhanda barataka ko bugarijwe n’ibibazo by’ubukene.

Nkurunziza Pierre Claver, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyundo, muri Nyakanga 2016 yavuze ko aba baturage bagiye kwishyurwa mu cyumweru kimwe uhereye icyo gihe, ariko na n’ubu baracyategereje.

Abaturage bagombaga guhembwa bagera kuri 400 bakoraga umuhanda wo mu kagari ka Mukondo muri gahunda ya VUP, bakaba bishyuza amafaranga bakoreye kuva muri Gicurasi kugera ubu.

JPEG - 311.5 kb
Umuhanda wa VUP abaturage bakoze (Foto Iyaremye Y)

Bavuga ko bakomeje gushengurwa no kuba babeshywa n’ubuyobozi bigatuma bahora basiragira ku biro by’umurenge baje kwishyuza, kandi ngo babona icyizere gikomeje kuraza amasinde.

Umwe muri aba baturage aragira ati:”Ikibazo ntabwo ari twe twenyine tugifite no mu mirenge itandukanye abakoze imirimo muri VUP barategereje baraheba, noneho mu murenge wa Rugerero bamaze iminsi babyuka bazindukira ku biro baje kwishyuza ayo babarimo, none se bashaka ko natwe tujya kubyukira ku muryango nibwo bazumva ko tubabaye, birarambiranye baduhe ayacu kuko niyo dukesha amaramuko.”

Ikindi kandi Aba baturage bakomeza bavuga ko kuva mbere bakomeje kugaragaza ko kuba badahembwa amafaranga yabo ari ingorane zikomeye ku buzima bwabo, kuko aya mafranga ari yo bakesha amaramuko mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, avuga ko impamvu yatumye bamwe bahembwa abandi ntibayabone ari uko Sacco y’umurenge wa Nyundo yibeshye igatanga amafaranga yari kuri konti y’akarere kandi amafaranga yabo yari ataraboneka.

Ariko uyu muyobozi arizeza aba baturage ko icyumweru gitaha azababwira umunsi bazaboneraho amafaranga yabo.

Aba baturage bakaba basabye umuyobozi w’akarere ko bakishyurwa vuba, ntibakomeze gusiragizwa kuko bakeneye amafaranga yabo.

Iki kibazo ntikiri mu murenge wa Nyundo gusa, kuko mu mirenge itandukanye hagaragaye abaturage babyukira ku biro by’imirenge bishyuza, bakabwirwa impamvu ko gutinda guhembwa biterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo kuba abagomba gusinya barahindutse.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira
Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira

Ntambabazi Emmanuel w’imyaka 57, wo mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, akurikiranweho guhohotera umugore we Nyiranzabahimana Espérance w’imyaka 30, akamurya (...)

Nyamasheke:  Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa
Nyamasheke: Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa

Imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda wa Nyamasheke-Karongi yari itwawe n’umushoferi witwa Nizeyimana Fabien w’imyaka 45 yagonze moto yari itwaye Veterineri w’ umurenge wa Karambi, Tuyizere Pontien, (...)

Gakenke: Babujijwe amahwemo n’insoresore zitwa ‘Abasongarere’
Gakenke: Babujijwe amahwemo n’insoresore zitwa ‘Abasongarere’

Abaturage bo mu kagari ka Rutenderi, umurenge wa Mugunga, akarere ka Gakenke, baratangaza ko babangamiwe n’insoresore zizwi ku izina ry’Abasongarere zibabuza amahwemo zibibira imyaka n’amatungo. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.