Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu: Abahamya ba Yehova banze kwitabira Mituweli   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 4 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi, buvuga ko buhangayikishijwe n’abayoboke b’idini ry’abayehova bavuga ko badashobora kwitabira gahunda ya Mituweli ndetse bakaba baranze no kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kandi ibi byose bifitiye umunyarwanda akamaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Mugisha Honore, mu nama y’umutekano y’umurenge yagaragaje ko abahamya ba Yehova badakozwa gahunda ya Mituweli, ndetse bakaba baranze no gutanga n’umusanzu w’umutekano.

Ubusanzwe amafaranga y’umutekano atangwa n’abaturage bishyira hamwe bagahemba bamwe muri bo babacungira umutekano.

Mugisha yagize ati “Ni ikibazo, iyo babwiwe gutanga amafaranga y’umutekano barabyanga, bakavuga ko umutekano ugomba kurindwa n’abasirikare n’abapolisi, ibi bigomba guhinduka ntituzabyihanganira nk’ubuyobozi.”

JPEG - 60.3 kb
Gitifu Mugisha Honore avuga ko atewe impungenge n’imyumvire y’abahamya ba Yehova (Foto Iyaremye Y)

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Abayehova bamubwiye ko imyemerere yabo itabemerera gutanga Mituweli kuko ngo babifata nko kujya mu ishyirahamwe.

Col. Kayumba Alexis, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba hari umunyarwanda wumva ko atagomba gutanga Mituweli, akavuga ko ubwabyo ari ukurwanya gahunda za Leta.

Yagize ati “Kuba batemera gutanga Mituweli ni ukurwanya gahunda za Leta, none se iyo barwaye ni Yesu umanuka akaza kubavura?.”

Mugiraneza Jean Aime, umwe mu bahamya ba Yehova, yahamije ko impamvu batitabira izi gahunda ari uko zihabanye n’amahame agenga imyizerere yabo.

Yagize ati “Twe hari imyemerere dufite kandi tugomba kubahiriza, ku kibazo cy’umutekano nta muyehova wemerewe kuba umusirikare cyangwa umupolisi, gusa twemera ko izo nzego zibaho.

Naho kuba tudatanga amafaranga y’umutekano, Imana ni yo icunga umutekano ndetse n’Ingabo na Polisi, sinzi andi mafaranga baba badusaba icyo agomba gukora?”

Naho ku kibazo cya Mituweli yagize ati “Mituweli ni nk’ishyirahamwe, kandi imyemerere yacu ntitwemerera kuba mu ishyirahamwe, uretse ishyirahamwe riganisha ku kwigisha Yehova.”

Uretse kuba aba bahamya ba Yehova batemera Mituweli n’amafaranga y’umutekano, ngo ntibanemera kujya mu itorero ry’igihugu.

 

Comments

  • kura December 2016

    Ibyo uyu muyobozi avuga ku bijyanye no kuba Abahamya ba yehova badatanga mituelle de Sante ni ikinyoma cyambaye ubusa .Azazenguruke igihugu cyose azasanga abayehova hafi ijana ku ijana batanga mituelle nutayitanga ni ku mpamvu ze bwite wenda nko kuba ari umukene kandi n’abakene Leta yacu irayibatangira ariko areke kubyitiranya na gahunda y’idini cyangwa imyemerere. Ku bijyanye n’umutekano wo nta muhamya n’umwe utabona akamaro k’umutekano gusa ibyo bigomba gukorwa n’inzego za Leta zizwi zishinzwe umutekano ubundi abaturage bagafatanya nazo mu kuziha amakuru y’abashobora kuwuhungabanya. Ibindi bisobanuro ku bijyanye n’imyizerere y’abahamya ba Yehova mwasura urubuga www.jw.org/rw

  • Mugabowibanze Cyprien September 2016

    Birashoboka ko nyakubahwa Gitifu Mugisha Honorée yaba abaye gitifu vuba. Niyibaze ukuntu ibihumbi birenga 5000 Mu gihugu, Rubavu yaba ariyo igize ikibazo Mugisha ahageze? Nyakubahwa Mu Rwanda abahamya babanye neza na Leta. Have witera Umutekano muke hagati yabahamya na Leta yacu dukunda. ESE watubwira amazina yababivuze?

    Ugukunda M. Cyprien. 0788483347. Mpamagara Tuvugane

  • John September 2016

    Ibi ntaho bihuriye n’ukuri kuko imyemerere y’abahamya ni imwe.Abaze Mayor cg uwo yasimbuye Manizabayo Clarisse arasanga abahamya ari intangarugero muri mutuel muri Rubavu.

  • John September 2016

    Nyuma yuko iyi nkuru isohotse mu izuba rirashe igakurwaho nyuma yibitekerezo 608 byagaragajeko Abahamya b’i Rubavu batanga mutuel hakiri kare, uyu gitifu ntashobora kwerekana umwe mubahamya udafite mutuel yishingikirije kumyemerere. Mutuel tuyishura 100% nareke gusebanya.

  • aime kwiriha September 2016

    ibi nukubeshya kuko batanga mituelle kuko barivuza kandi bakoresha ubwisungane nkabandi bose .ahubwo murebe ko abo atari ababiyitirira kubwimpamvu zabo bwite .uwo muyobozi nashake amakuru nyayo .

  • CLAUDE September 2016

    Uyu muyobozi ararabeshya Abahamya bab Yehova batanga mutuelle 100%. ahubwo abirebe neza atataba ari abiyitiria iryo dini rwose.


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.