Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rubavu:Abaganga bishe abarwayi muri Jenoside banenzwe   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwifatanije n’abafite ababyeyi, abavandimwe n’inshuti biciwe muri ibi bitaro muri Jenoside yakorewe abatutsi, bunenga cyane abaganga bishe abarwayi babaziza ko ari Abatutsi.

Igikorwa cyo kwibuka abatutsi biciwe mu bitaro bya Gisenyi cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku kicaro cy’umurenge wa Rugerero rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside, aharuhukiye imibiri 443 irimo n’abiciwe muri ibi bitaro.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Major Dr William Kanyankore, avuga ko bibabaje kuba mu gihe cya Jenocide abenshi mu baganga bo muri ibi bitaro bagaragaje umutima wa kinyamaswa bakica bagenzi babo, bica abarwayi n’abarwaza.

Yagize ati:“Birababaje kubona umuganga uba uzi uko umuntu abura ubuzima agapfa, yafata umwanzuro wo kwica umurwayi wari waje kureba ko yamuvura agakira, ahubwo akaba ariwe umwaka ubuzima.

Uyu mutima wa kinyamaswa waranze abaganga ntiwari ukwiye, tuzakora ibishoboka byose ibyabaye ntibizongere kubaho, tunasaba buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”

JPEG - 94.2 kb
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Major Dr Kanyankore William (Foto Iyaremye Y)

Habiyaremye Karim, uhararariye Ibuka mu murenge wa Rugerero aragira ati:“Isura yagaragaye kuri bamwe mu baganga mu gihe cya Jenoside kandi twari dusanzwe tuzi ko aribo bantu bagira impuhwe bazi ububabare bw’umuntu, si ikwiye kuranga ikiremwamuntu kandi ntibizongera, tuzabigeraho tubashije kurandura ingengabitekerezo aho ikigaragara.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier, yasabye ababuze ababo gukomera no kumva ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi,ndetse asaba abaturage muri rusange gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.